Guverinoma
y’u Rwanda yatangaje gahunda yo kugabanya igihe imodoka z’imbangukiragutabara
zimara zigera ku muntu ukeneye ubutabazi bwihuse, kikagera ku minota 10 mu
Mujyi wa Kigali na 20 mu bindi bice by’igihugu bitarenze mu 2029.
Iyi gahunda
iri mu ivugurura rya serivisi z’ubutabazi bwihuse mu buvuzi rizwi nka Rwanda
Emergency Medical Services Reform 2026–2030, rigamije kongera ubushobozi
bw’ubutabazi bwihuse no gutuma abaturage babona ubufasha bw’abaganga mu gihe
gito.
Minisiteri
y’Ubuzima iteganya gutangiza ku mugaragaro iri vugurura ku wa 22 Ugushyingo
2026, mu bikorwa bya Car Free Day.
Muri iyi
gahunda, u Rwanda rurateganya kongera umubare w’imodoka z’imbangukiragutabara
ku buryo imodoka imwe izajya ikorera abaturage 20.000.
Hateganyijwe
kandi gushyiraho imodoka zihariye zitanga ubutabazi mu bihe bitandukanye,
zirimo izagenewe abana bakivuka, abarwayi bafite indwara zandura ndetse
n’izifasha mu gihe habaye impanuka cyangwa ikindi kibazo gikomeretsa abantu
benshi icyarimwe.
Izi ngamba
zigamije gutuma ubutabazi buhabwa umurwayi bujyana n'imiterere y'ikibazo afite,
bityo akabona ubufasha bukwiye mbere yo kugera kwa muganga.
Ikindi gice
cy’ingenzi cy’iri vugurura ni ugushinga ishuri rya mbere mu Rwanda rizajya
ryigisha umwuga w’abatanga ubutabazi bwihuse (Paramedic School).
Iri shuri
riteganyijwe kwakira abanyeshuri 100 buri mwaka, bakazahabwa ubumenyi
n’ubushobozi bwo gufasha abarwayi mu buryo bwihuse mbere y’uko bagezwa kwa
muganga.
Leta
irateganya kandi guhugura abantu 2.000 bo mu baturage kugira ngo bajye
bashobora gutanga ubutabazi bw’ibanze mu gihe habaye impanuka cyangwa ikindi
kibazo cyihutirwa cy’ubuzima.
Muri abo
bazahugurwa harimo abapolisi, abatwara abagenzi kuri moto ndetse n’abacuruzi bo
mu masoko, kuko akenshi bashobora kuba mu bantu ba mbere bagera ahabereye
impanuka.
Aba bantu
bazigishwa ubumenyi bw'ibanze bwo gutabara umuntu uri mu kaga, harimo uburyo
bwo gufasha uwagize ikibazo gikomeye cy'ubuzima no gutanga ubutabazi mbere
y'uko abakozi b'ubuvuzi bahagera.
Hazashyirwaho
kandi amategeko arengera abantu batanga ubutabazi ku babukeneye, kugira ngo
bashobore gufasha abandi badatinya ingaruka z’amategeko igihe bakoze ibyo
bashoboye mu buryo bukwiye.
Minisitiri
w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimangiye ko nta Munyarwanda ukwiye kubura
ubutabazi bw’ubuvuzi ku gihe mu gihe ahuye n’ikibazo cyihutirwa.
Yagaragaje
ko iri vugurura ritagamije kongera umubare w’imodoka z’imbangukiragutabara
gusa, ahubwo ko rigamije kunoza uburyo bwose bwo gutanga ubutabazi, guhera
igihe umuntu ahamagaye kugeza agejejwe kwa muganga.
Yashishikarije
Abanyarwanda kwiga uburyo bw’ibanze bwo gutabara abantu, harimo ubufasha bwa
mbere (First Aid) no kongera ubuzima bw’umuntu wahagaze umutima (Cardiopulmonary
Resuscitation - CPR).
Yasabye
kandi abaturage kujya bahamagara nimero 912 igihe bahuye n’ikibazo gisaba
ubutabazi bwihuse, no guha inzira imodoka z’imbangukiragutabara mu muhanda
kugira ngo zigere ku barwayi vuba.
Uretse
imodoka zisanzwe z’imbangukiragutabara, u Rwanda rurateganya kwagura ikoreshwa
rya moto, ubwato n’indege mu kugeza ubutabazi ku baturage.
Ibi
bizafasha cyane mu bice bigoye kugeramo hakoreshejwe imodoka, bityo abaturage
bahatuye na bo babone serivisi z’ubutabazi mu gihe gikwiye.
Iyi gahunda
izafasha kandi mu kugera ku barwayi baba bari mu duce twitaruye ibigo
nderabuzima n’ibitaro.
Iri vugurura
rishingiye ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu kunoza serivisi z’ubutabazi
bwihuse.
Imibare ya
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko igihe imodoka z’imbangukiragutabara zimara
zigera ku wahamagaye cyavuye ku minota 45 kigera ku minota 15 mu Mujyi wa
Kigali.
Mu bindi
bice by’igihugu, iki gihe cyavuye ku masaha agera kuri abiri n’igice kigera ku
minota 45.
Umubare
w’imodoka z’imbangukiragutabara na wo warazamutse cyane, uva kuri 263 mu mwaka
wa 2023 ugera kuri 530 mu mwaka wa 2026.
Binyuze muri
iri vugurura rizamara imyaka itanu, kuva mu 2026 kugeza mu 2030, u Rwanda
rugamije kurushaho kunoza serivisi z’ubutabazi bwihuse, kugabanya igihe
abarwayi bategereza ubufasha no kongera amahirwe yo kurokoka ku bantu bahuye
n’ibibazo bikomeye by’ubuzima.
Intego
nyamukuru ni ukugira uburyo bw’ubutabazi bwihuse kandi bunoze, ku buryo aho
umuntu yaba ari hose mu gihugu, ashobora kubona ubufasha bw’ibanze mu gihe
abukeneye.