• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Umuryango w’Abibumbye (Loni), ku wa Mbere, wasabye ko hatangizwa iperereza ryigenga ku bitero by’utudege tutagira abapilote byagabwe ku mato abiri ku Cyumweru, harimo n’ubwato bw’u Burusiya, mu mazi yo hafi y’umujyi wa Benghazi muri Libya.

Ibi bitero bifatwa nk’ikwirakwira ry’ingaruka z’intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine, mu gihe ingabo za Ukraine zikomeje kongera ibitero zigaba ku butaka bw’u Burusiya, no mu bice biri kure y’imirongo y’urugamba.

Mu itangazo ryayo, Ishami rya Loni rishinzwe gufasha Libya (UNSMIL) ryagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano w’icyo gihugu, rishimangira ko kitagomba guhinduka isibaniro ry’amakimbirane y’ibihugu by’amahanga.

Ryagize riti: “Libya ntishobora kwemera, kandi ntigomba guhinduka isibaniro ry’amakimbirane yo mu bindi bihugu.”

Ubuyobozi bwa Libya bukorera mu burasirazuba bw’igihugu bwatangaje ko bugiye gutangiza iperereza rihuriweho n’u Burusiya kugira ngo hamenyekane uko ibyo bitero byagenze n’ababigizemo uruhare.

Ku rundi ruhande, Guverinoma ya Libya yemewe n’umuryango mpuzamahanga, ikorera i Tripoli, yavuze ko ihangayikishijwe n’ingaruka zishobora guterwa no kuba ibyambu n’ibikorwaremezo by’abasivili byakoreshwa mu bikorwa bifitanye isano n’amakimbirane yo hanze y’igihugu.

Yagize iti: “Duhangayikishijwe n’ingaruka zishobora guterwa no kwinjiza ibyambu n’ibikorwaremezo by’abasivili mu bikorwa bifitanye isano n’amakimbirane yo hanze.”

Ibi bitero bibaye nyuma y’ikindi cyagabwe ku bwato bw’ubwikorezi bw’u Burusiya ku wa Gatandatu, hakoreshejwe akadege katagira umupilote, mu burasirazuba bw’Inyanja ya Baltique, hafi y’amazi ya Finlande.

Muri Werurwe 2026, ubwato bw’u Burusiya butwara gaze ya metani bwaburiye mu mazi yo hafi y’inkombe za Libya, nyuma yo kugabwaho igitero.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, icyo gihe yashyize mu majwi Ukraine, ayishinja kugira uruhare muri icyo gitero.

Ibi bitero bikomeje kuzamura impungenge ku mutekano w’ubwikorezi bwo mu mazi, ndetse no ku ngaruka intambara y’u Burusiya na Ukraine ishobora gukomeza kugira ku bindi bihugu bitari mu mirwano.

Loni irasaba ko Libya irindwa kwinjizwa muri ayo makimbirane, ikanashimangira ko hakenewe iperereza ryigenga kugira ngo ukuri ku bitero byagabwe ku mato kumenyekane.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments