Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwa Afurika gufata iya
mbere mu gushaka ibisubizo by’ibibazo umugabane ufite, rukifashisha amahirwe
awuriho aho gutegereza ko abandi ari bo bawubakira ejo hazaza.
Yabigarutseho
ku wa 25 Ugushyingo 2026, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya
YouthConnekt Africa Summit 2026, iri kubera muri Kigali Convention Centre, ihurije
i Kigali urubyiruko rusaga 3.000 hamwe n’abayobozi mu nzego za Leta
n’iz’abikorera.
Perezida
Kagame yavuze ko iterambere rirambye rya Afurika ridashobora kugerwaho
hatabayeho ubufatanye hagati y’abayobozi n’urubyiruko, buri ruhande rukagira
uruhare mu kubaka ejo hazaza h’umugabane.
Yagaragaje
ko abayobozi bafite inshingano zo gushyiraho politiki n’imikorere bikuraho
inzitizi zituma urubyiruko rudashobora gutera imbere, ariko na rwo rukaba
rukwiye gukoresha amahirwe ruhabwa kugira ngo rugere ku ntego zarwo.
Mu
kugaragaza ubushobozi urubyiruko rwa Afurika rufite, Perezida Kagame yavuze ko
ubushakashatsi buherutse gukorwa kuri uyu mugabane bwerekana ko benshi mu
rubyiruko bafite icyizere cy’ejo hazaza kandi bifuza kugira uruhare mu
kukubaka.
Yongeyeho ko
hafi kimwe cya kane cy’Abanyafurika bari mu kigero cy’imyaka yo gukora bafite
imishinga y’ubucuruzi cyangwa bamaze gutangira kuyishyira mu bikorwa. Yavuze ko
iki gipimo kiri hejuru ugereranyije n’icyagaragaye mu tundi turere tw’isi.
Umukuru
w’Igihugu yashimangiye ko ibi bigaragaza ubushake n’ubushobozi urubyiruko rwa
Afurika rufite mu kwihangira imirimo, guhanga udushya no kugira uruhare mu
gukemura ibibazo byugarije ibihugu byabo.
Yashishikarije
urubyiruko kudategereza ko amahirwe yose ayoborwa n’abandi, ahubwo rukagira
uruhare mu kuyarema no kuyabyaza umusaruro, rushingiye ku ndangagaciro, umurava
no gufata inshingano zo kwiteza imbere.
YouthConnekt
Africa Summit 2026 iri kubera i Kigali ifite insanganyamatsiko igira iti
“Shaping the Generational Mission”, igamije kuganira ku nshingano urubyiruko
n’abayobozi bafite mu kubaka Afurika y’ahazaza.
Iyi nama
ihuza urubyiruko n’abayobozi, abafatanyabikorwa bo mu nzego za Leta
n’iz’abikorera, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mahirwe y’akazi,
kwihangira imirimo, guhanga udushya n’uruhare rw’urubyiruko mu miyoborere
y’umugabane.
AMAFOTO :RBA