Korea ya Ruguru yategetse Ambasaderi uhagarariye Ubusuwisi muri icyo gihugu kuva ku butaka bwayo mu gihe kitarenze amasaha 48, inasaba ko ibiro by’ambasade y’Ubusuwisi i Pyongyang bifungwa. Iyi ngingo yafashwe nyuma y’uko Ubusuwisi bushyizeho ibihano ku nkambi mpuzamahanga y’abana ya Songdowon iherereye mu mujyi wa Wonsan, muri Korea ya Ruguru.
Iyi nkambi yakira abana baturuka mu bihugu bitandukanye, birimo Uburusiya n’Ubushinwa. Gusa, yashyizwe mu majwi kubera gukekwaho kugira uruhare mu kwimura abana baturuka mu bice bya Ukraine byigaruriwe n’Uburusiya, igikorwa cyatumye Ubusuwisi buyifatira ibihano.
Ibiro ntaramakuru bya Korea ya Ruguru, KCNA, byamaganye ibyo bihano, bivuga ko ari “igikorwa cy’ubugizi bwa nabi”. Byatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu yamenyesheje uhagarariye Ubusuwisi ko atagikenewe muri Korea ya Ruguru, imusaba kuhava mu gihe kitarenze amasaha 48.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibyumweru bike gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubusuwisi, Ignazio Cassis, agiriye uruzinduko i Pyongyang. Yari yasuye icyo gihugu agamije kongera gufungura ibiro by’ambasade y’Ubusuwisi byari bimaze imyaka itandatu bifunze kubera icyorezo cya COVID-19.
Muri urwo ruzinduko, impande zombi zari zagiranye ibiganiro bigamije gushaka uburyo bwo guteza imbere no gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Nubwo bimeze bityo, Ubusuwisi bwatangaje ko buzakomeza kugirana umubano na Korea ya Ruguru binyuze mu biro by’ambasade bwa Korea ya Ruguru biherereye i Bern mu Busuwisi, ndetse no mu biro by’Ubusuwisi biherereye i Beijing mu Bushinwa.
Ubusuwisi bwashimangiye ko kuba umubano w’ibihugu byombi warimo ibibazo bitazatuma buhagarika gushyira mu bikorwa ibihano byafashwe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kuri Korea ya Ruguru.
Aya makimbirane aje mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane bitewe n’intambara Uburusiya bumazemo igihe burwana na Ukraine.
Korea ya Ruguru yakomeje kongera ubufatanye n’Uburusiya, aho ishinjwa kuba yarohereje ibihumbi by’abasirikare kubufasha muri iyo ntambara. Ku rundi ruhande, Ukraine na yo ishinja Korea ya Ruguru guha Uburusiya ibisasu bya misile biri gukoreshwa mu ntambara iyihuza n’Uburusiya.
Like This Post? Related Posts