Bamwe mu batuye mu kagari ka Katabaro mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge baravuga ko batewe impungenge na ruhurura yatewe n'imvura none ikaba iri kwaguka yegera ingo zabo bakaba bafite ubwoba bw’uko muri iki gihe cy'imvura nyinshi ishobora kuzatwara inzu zabo.
Ibyo baheraho basaba
ko iyi ruhurura yakubakwa itaratwara ubuzima bwabantu.
Umugizi w’umujyi wa
Kigali Emma Claudine Ntirenganya avuga ko umujyi wa Kigali ufite gahunda yo
kubaka Ruhurura zo hirya no hino mu mujyi ndetse hari n’izamaze kubakwa, ariko
anasaba abazituriye gukomeza kugenzura.