Ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki 12 Ukwakira 2023,Nibwo Perezida Paul Kagame yabonanye n’itsinda riturutse mu Kigo LG Corporation, riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Kwang Mo Koo, baganira ku byo bafatanyamo n’u Rwanda mu bucuruzi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, bivuga ko ibiganiro bagiranye byibanze ku mahirwe y’ubucuruzi n’ubufatanye bagirana n’u Rwanda mu nzego zinyuranye, zirimo uburezi, ikoranabuhanga n’ibikoresho byaryo.
LG yavutse mu 1947 ikaba ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho, imiti, ndetse ikagira amashami arimo LG Electronics, Zenith, LG Display, LG Uplus, LG Innotek, LG Chem na LG Energy Solution, akorera mu bihugu birenga 80.