RwandAir yakiriye indege ya Boeing 737 iherutse kugura

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-26 04:57:54 Ubukerarugendo

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, Nibwo Sosete ikora ubwikorezi bwo mu kirere yatangaje ko yakiriye indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yari iherutse kugura.

Aya makuru yamenyekanye ubwo RwandaAir yahaga ikaze iyi ndege binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ishimangira ko iyi ndege ari iya karindwi yo RwandAir ifite.

Amakuru y’uko RwandAir ishaka kugura iyi ndege yatangiye kuvugwa muri Kamena mu 2023.

Boeing 737 ni indege ikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagiye bwa mbere ku isoko mu 1966.

Iyi ndege ije nyuma y’uko muri Werurwe mu 2023, RwandAir yari yakiriye indege yayo ya gatatu yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 iyifasha mu gukora ingendo ndende zirimo izijya ku Mugabane w’u Burayi, nubwo yo ari inkodeshanyo.

RwandAir isanganywe izindi ndege zirimo enye za Boeing 737-800NG, ebyiri za Boeing 737-700NG, ebyiri za CRJ900NG, ebyiri za Bombardier Q-400NG n’ebyiri za Airbus A330

Related Post