Nyanza: Birakekwa ko umwarimu yishe umugore we nawe akiyahura

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-01 07:19:51 Amakuru

Ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, Nibwo mu karere ka Nyanza, Dusabe wari umwarimu ukekwaho kwica umugore bashakanye yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Iyi nkuru mbi bwa mbere yumvikaniye mu mudugudu wa wa Karambo Akagali ka Gishike mu murenge wa Rwabicuma akarere ka Nyanza aho uyu mugore bikekwa ko yishwe n'umugabo we yabaga.

Bamwe mu baturage batuye ahabereye ubu bwicanyi kandi basanzwe bazi uyu muryango, baganira na BTN bavuze ko kugirango babimenye ari uko bumvishe ijwi ry'umwana waririraga cyane mu nzu noneho barungurutse mu nzu basanga umugabo ari ku meza amanitse mu mugozi ukoze mu gitenge yegeranye n'umugore we wari watewe icyuma mu ijosi wari wapfuye.

Umwe muri bo utifuje ko imyirondore n'amazina ye bijya ahagaragara, yavuze ko mbere yuko uyu mugore apfa yishwe n'umugabo we nkuko bikekwa ngo yari yaje iwabo mu karere ka Nyanza ahunze umugabo we( Yari umwarimu) babanaga mu karere ka Rusizi.

Uyu muturage akomeza avuga ko hari hashize igihe uyu mugore nyakwigendera ahunze umugabo we nawe bikekwa ko yiyahuye nyuma yo kumwica ariko akaza gutungurwa kimwe na bagenzi be kumva uyu mugabo amusanze aho atuye azanywe no kumwica.

Yagize ati" Twagiye kumva twumva umwana ararize cyane kandi inshuro nyinshi noneho bidutera amatsiko yo kujya kureba ikimuriza cyane ko ntawundi muntu twumvaga akoma , ubwo tuza gutungurwa no kubona se na nyina bapfiriye rimwe kandi bazize urupfu rw'amayobera! Gusa twitabaje ubuyobozi nabwo ntibwadutenguha".

Akomeza ati" Uyu mugore wamaze kwitaba Imana yari yaraje inaha ahunze umugabo we kubwo amakimbirane bari bafitanye ariko biratangaje kuba umuntu yahungwa akaza kwicira undi mu kandi karere?".

Aba baturage kandi barifuza bakanasaba ubuyobozi gufasha uyu mwana usizwe akiri muto dore ko afite amezi Ikenda gusa ndetse bakanita na nyina wa nyakwigendera( Umugore) usa nk'uwahungabanye.

Kuva kuwa mbere kugeza kuri uyu wa Gatatu, Umunyamakuru wa BTN yagerageje kubaza ubuyobozi bw'umurenge wa Rwabicuma n'ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza ariko ntanumwe wigeze yitaba Telefoni ye cyangwa ngo asubize ubutumwa yabandikiye.

Yifuzaga kubabaza niba iki kibazo bakizi n'icyo bagomba kugikoraho ndetse nuko uyu mwana usizwe akira muto icyo agiye gukorerwa n'umuryango ba nyakwigedera icyo uri bufashwe.

Mutuyimana Clarisse w'imyaka 22 na Dusabeyezu  w'imyaka 28 bose bapfuye bari bafitanye umwana umwe wari hafi kuzuza amezi Ikeda.

Kugeza ubu aka kanya BTN ntirabasha kubona uko ivugana n'imiryango yombi ba nyakwigendera bavukamo ngo bagire icyo batangaza kuri aba bombi.

Related Post