Isoko rya Gisenyi ryamaze imyaka myinshi ryubakwa ryatangiye gukorerwamo, abacuruzi basabwa kubaka izindi nyubako ziyisumbya ubushobozi.
Iri soko riherereye mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Ukuboza 2025.
Ni isoko rigeretse inshuro enye, aho buri gice gifite ubuso bungana na metero kare 2.500 hatabariwemo igesenge n’igorofa ryo hasi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Prudence Sebahizi yavuze ko iyi nyubako ikwiye gukurikirwa n’izindi nyinshi kandi nini zijyanye n’icyerekezo 2050.
Yagize ati:"Inyubako nk’iyi yatekerejwe mu myaka 15 ishize ndizera ko mu myaka itatu iri imbere muzaba mwujuje izindi ziyikubye inshuro 15, kuko yatekerejwe igihugu gifite icyerekezo cya 2020 none gifite 2050, ariko muri NST2 hari gahunda yo kuzamura ishoramari ry’abikorera, abaturage batweretse ibyishimo bidasanzwe, ni bwo bwa mbere mbonye igikorwa cyishimiwe na ba nyira cyo, ubucuruzi mu bujyanane n’ibikorwa by’ubukerarugendo, ku buryo hakenewe hoteli eshatu ziri ku kigero cy’inyenyeri eshanu."
Minisitiri Sebahizi yakomeje asaba abucuruzi bo mu Karere ka Rubavu kwagura ishoramari muri aka Karere no hanze yako.
Ati:"Musanganywe ibindi bikorwa byanyu by’indashyikirwa, kandi iyo abantu bishyize hamwe bagera kuri byinshi, nka RICO Ltd mwongere ubunini bw’ishoramari, mwagure ishoramari mushore no hanze ya Rubavu kandi inyubako y’isoko yagaragaje ko hari izindi nyubako zikeneye kongererwa agaciro."
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Mubiligi Jeanne Françoise, yashimiye abagize uruhare mu gushora imari iri soko rikubakwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yagaragaje gutaha iri soko ari umunsi ukomeye.
Ati:"Ni umunsi ukomeye kuri twe twese, murarikeneye ariko byasabye uruhare rwa buri wese kugira ngo ryuzure kandi rizanye ibisubizo byinshi, no gushyiramo abantu bigeze hejuru ya 95%."
Perezida wa RICO Ltd, ari na yo yubatse iri soko rishya rya Gisenyi, Twagirayezu Pierre Celestin yashimye ubuyobozi bw’Igihugu.
Yagize ati:"Inyubako y’isoko twatashye imyanya 1.500 yo gucururizamo, rizagirira akamaro abaturiye n’abagenderera Rubavu, kandi rwose ntiryari kubakwa iyo hataba ubujyanama bw’Ubuyobozi bw’Igihugu."
Inyubako y’isoko rishya rya Gisenyi yatangiye kubakwa mu 2011, imirimo yo kuryubaka ihagarara imyaka 9 kubera ibibazo bitandukanye, nyuma riza kwegurirwa abikorera bibumbiye muri Rubavu Investment Company Ltd (RICO Ltd) mu 2021 ari na yo yaryujuje ifatanyije n’Akarere ka Rubavu
ritwaye miliyari 5,7 Frw.