Uyu musore yashyikirijwe Polisi y’u Burundi ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga (Interpol), mu muhango wabereye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Bugesera.
Atanzwe nyuma y’aho ku itariki 20 Ukwakira 2023, RIB yari igiye kumutanga ariko bikaza gusubikwa bitewe n’uko uwo musore w’imyaka 30 yikomerekeje akoresheje amapingu ubwo yagezwaga ku mupaka.
Ako kanya uru Rwego rw’Ubugenzacyaha rwahise rumujyana kumuvuza mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera kugira ngo abanze akire.
RIB yatangaje ko uyu musore ubwo yari amaze kwiba iyo banki yakoragamo yahise atorekera mu Rwanda ariko ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga yaje gutabwa muri yombi tariki ya 7 Ukwakira 2023 mu gihe icyaha yari yagikoze muri Kamena 2023.
Amakuru avuga ko ayo mafaranga yibye abatekamutwe bayamutwariye muri Tanzaniya ubwo yashakaga ibyangombwa ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Umuvugizi w’u Rwego rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira Thierry, yavuze ko ihererekanya ry’uyu muntu ukekwaho kwiba Banki y’u Burundi ari ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rutazemera kuba inzira y’abakora ibyaha.
Yongeyeho ko atari ubwa mbere iki gikorwa cyo guhererekanya abakoze ibyaha hagati y’u Rwanda n’u Burundi kiba kuko muri Kanama 2021 nabwo RIB yashyikirije u Burundi abantu bari bibye amafaranga muri icyo gihugu.
Umuyobozi wungirije w’Ibiro Bikuru bya Intelpol i Bujumbura, Col. Pol. Minani Frederick, yavuze ko uyu musore bagiye kumushyikiriza ubushinjacyaha kugira ngo akurikiranwe ku cyaha aregwa.
Ati “ Igikurikira n’uko tugiye kumugeza i Burundi tumushyikirize ubucamanza kugira ngo akurikiranwe ku cyaha ashinjwa cyo kuba yaribye banki amafaranga.”