Nyuma yuko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 01 Nyakanga 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rutangaje ko habayeho izamuka ry’ibiciro bya lisansi kuva ku mafaranga 1633Frw kugera ku 1803Frw, rikaba ari izamuka ry’amafaranga 170Frw kuri litiro mu gihe Ibiciro bya mazutu na byo byazamutseho amafaranga 110Frw kuri litiro, kuko byavuye ku mafaranga 1,647Frw bigera ku 1,757Frw.
Bamwe mu batwara ibintu n'abantu kuri moto mu Mujyi wa Kigali abazwi nk'abamotari, batangarije Bplus TV ko izi mpinduka zigiye kubagiraho ingaruka zitoroshye. Bati" Aho bigeze turababaje cyane kuko ni ugukorera mu gihombo gusa, urebye ni ugukorera lisansi kuko uramutse witegereje neza wasanga ntakintu ufataho ikindi umugenzi ntiyakwemerera kukuzamuriraho 100 Frw, niyo ubimubwiye ko burije ibiciro byayo agusubiza ko aho akorera batamwongeje".
Ni ikibazo kandi gishobora kugira ingaruka ku bindi bikorwa nk'ubucuruzi nkuko Umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge yabibwiye Bplus TV. Ati" Ikibabaje ni uko kuba bongereye igiciro cy'ibikomoka kuri peteroli nka lisansi bigiye kutugiraho ingaruka ku masoko. Urajya kugura ikintu ugasanga cyurijwe bitwaje ko Lisansi bayizamuye bityo rero Leta nk'umubyeyi isuzumane ubwitonzi icyo kibazo".
Nubwo ngo icyemezo Leta ifata aba ari inyungu ku baturarwanda, aba bamotari bavuga ko ibiciro izamuye bikwiye kujya bingana n'ibyamanuwe niba burijeho 200 Frw bagomba kujya bamanuraho byibura nka 100 Frw aho gukuraho 50 Frw gusa.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Dr Jimmy Gasore, mu kiganiro na RBA, yavuze ko ibiciro bya lisansi byiyongereyeho 10%, ariko nta mpinduka ku bijyanye n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa na serivisi ku ruhande rwa Leta bigiye guhita bishyirwaho, ariko ku ruhande rw’abikorera impinduka ngo zizabaho n’ubwo zizaba zidakanganye.
Dr Gasore atanga urugero avuga ko mu rugendo rwa moto rw’amafaranga 500Frw haba hazakoreshwa lisansi y’amafaranga 200Frw, bivuze ko kuri urwo rugendo umumotari ngo agomba kongeraho amafaranga atarenga 20 kuri ayo 500Frw.
Dr Gasore yagize ati "Kuba hiyongereyeho icyo giceri cya 20Frw, hari aho umumotari ashobora kubona atari ngombwa kuyasaba umugenzi akayareka."
Izi mpinduka zibaye nyuma y’amezi hafi atanu, kuko ibiciro biheruka ari ibyo ku itariki ya 09 Gashyantare 2025, biturutse ku mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri yateranye ikemeza impinduka mu bijyanye n’imisoro, harimo n’umusoro ku nyongeragaciro uzajya utangwa n’abacuruzi b’ibikomoka kuri peteroli.