Sobanukirwa byimazeyo Ginseng umuti uvura indwara zizahaje urubyiruko zirimo no kwikinisha

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-14 10:43:57 Ikoranabuhanga

Uko isi igenda itera imbere, ni nako hagenda haza indwara zitandukanye zizahaza ubuzima bw’umuntu zirimo nka Diyabeti, kanseri, Prostate n'umuvuduko w'amaraso (Hypertension).

Muri zo hari izizahaza umubiri bigatuma abasirikare barinda umubiri bagabanyuka, bityo ubudahangarwa bw’umubiri bukajya hasi cyane umuntu akazahara gusa kubwo amahirwe ubuzima bukazanzamurwa n'imiti ikozwe mu bimera.

Uyu munsi BTN yifashishije umuvuzi gakondo ukorera mu ivuriro Agape rikorera mu Mujyi wa Kigali, Muganga Uwase Marie, yaguteguriye inkuru igaruka ku kamaro k'igiti kitwa Ginseng.

Ginseng, ni igiti kiboneka hake ku isi uretse mu bihugu byo muri Asia, kivamo umuti wifashishwa mu kuvura indwara zitandukanye zishobora gutera kanseri igihe zititaweho ngo ivurwe hakiri kare.

Muganga Uwase  Marie, avuga ko Ginseng ivura abantu indwara nyinshi kandi zugarije benshi muri iki gihe zirimo ku babaswe no kwikinisha kuba babizinukwa burundu.

Zimwe mu ngaruka zituruka kundwara yo kwikinisha: harimo kubura ubushake mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,kurangiza vuba, kugabanuka kw'amasohoro cyangwa akaba amazi, kuba intanga zakwangirika zikaba amazi bityo bikaba byatuma umuntu ashobora kubura urubyaro.

Uyu muti w'imbonekarimwe uvura kandi abantu bababara umugongo n’udusabo tw’intanga.

Ikimera kitwa Ginseng kivura indwara

Ikindi kandi  Giseng nanone ifasha abantu bafite ibibazo bya Prostate nk'imwe mu ndwara ifata igitsinagabo.

Muganga, Uwase akomeza agaruka kuri iyi ndwara ya Prostate aho avuga ko ari indwara mbi cyane kuko igihe ititaweho ngo uyirwaye ahabwe ubuvuzi, ishobora kuba kanseri.

Ibimenyetso bya Prostate:
-Kubabara mu dusabo tw'intanga
-Gucika intege mu gihe cy'imibona mpuzabitsina
-Kubabara mu kiziba cy'inda
-Kwihagarika buri kanya ndetse rimwe na rimwe igiheuyirwaye ashatse kunyara hakaza inkari nkeya nabwo bigoranye

Si ku bagabo gusa kuko no ku gitsina gore nabo bagizweho ingaruka zo kwikinisha nabo barebwa na Ginseng kuko bahura n'ingaruka zo kubura imihango cyangwa ikaza nabi, kubura ububobere (amavangingo) kubura ubushake kuvamo kw'inda byaburi gihe.

Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko indwara ya Prostate ifata abantu bari mu kigero cy'imyaka 50 ariko siko bimeze kuko ifata n'abakiri bato cyane cyane bagizweho n'ingaruka zo kwikinisha igihe kinini.

Ni ngombwa kwivuza iyi ndwara ya Prostate hakiri kare amazi atararenga inkombe kuko ishobora kwica uyirwaye.

Ntitwakwirengagiza ko hari abantu bafite kimwe muri ibi bibazo, muganga usobanukiwe imikorere ya Ginseng yagufasha aho waba uherereye hose ku isi, kuri Nimero ze za Telefone  anakoresha ku rubuga rwa WhatsApp: (+250788246250) yewe wanamwandikira kuri WhatsApp.

Related Post