Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’abagize ihuriro
ry’abikorera rigamije guteza imbere ibikorwaremezo rusange by’ikoranabuhanga
(DPI) muri Afurika.
Iri tsinda
ryari riyobowe na Dr. James Mwangi, uyobora Equity Group Holdings, na Dr.
Robert Ochola wo muri AfricaNenda Foundation.
Ibiro
by’Umukuru w’Iguhugu Village Urugwiro byatangaje ko ibyo biganiro byabaye kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2026, byibanze ku gushimangira ubufatanye
mu guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga hagati
y’ibihugu n’ibigo bitandukanye, kwagura serivisi z’imari ku baturage benshi no
koroshya ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.
Abitabiriye
ibiganiro kandi baganiriye ku ruhare ubwo bufatanye bwagira mu kwihutisha
intego z’isoko rusange rya Afurika, rizwi nka African Continental Free Trade
Area (AfCFTA), rigamije kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika no
guteza imbere ubukungu bw’uwo Mugabane.
U Rwanda
rushyize imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga
U Rwanda
rumaze imyaka rushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga
serivisi, kwagura uburyo abaturage bagerwaho na serivisi z’imari no koroshya
ibikorwa by’ubucuruzi. Ibi biri muri gahunda z’igihugu zo kubaka ubukungu
bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, no kwihutisha iterambere ry’imari
n’ubucuruzi.
Imibare
y’ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu
cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko 96% by’Abanyarwanda bakuru, bangana na
miliyoni 7,8, bari bamaze kugera kuri serivisi z’imari, bavuye kuri 93% mu
mwaka wa 2020. Muri bo, hafi 86% bari barakoresheje serivisi zo kwishyurana
kuri telefoni.
Mu Rwanda,
hashyizweho uburyo bwa e-Kash bwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga,
buhuza ibigo by’imari bitandukanye. Bufasha abakiliya kohereza no kwakira
amafaranga no kwishyurana hagati y’ibyo bigo, serivisi zikarushaho kuboneka ku
giciro gihendutse kandi mu buryo bwizewe.
Ikigo
gishinzwe e Kash cya RSwitch cyangaje kugeza ku wa 6 Kanama 2026, kuri e-Kash
hari hamaze gukorerwa ibikorwa byo kwishyura no kohereza amafaranga birenga
miliyoni 10,5, bifite agaciro karenga miliyari 960 Frw. Abayikoresha mu
kwishyurana hagati y’ibigo by’imari bo bari biyongereyeho 166%.
Mu rwego rwo
kurushaho guteza imbere ubu buryo, u Rwanda rwashyizeho ingamba z’iterambere
ry’ikoranabuhanga mu by’imari z’imyaka itanu (FinTech Strategy 2024–2029),
zigamije guteza imbere guhanga ibishya, kongera serivisi z’imari zigezwa ku baturage
no kurushaho guhuza u Rwanda n’amasoko y’imari yo mu karere.
NI mu gihe
kandi, mu 2025 u Rwanda rwashyizeho Ikigo gishinzwe guteza imbere
ibikorwaremezo rusange by’ikoranabuhanga (Centre for Digital Public
Infrastructure), kigamije guhuza ibikorwa bya Leta n’abikorera mu kubaka uburyo
bw’ikoranabuhanga buhuriweho kandi bwagirira akamaro abaturage.
Muri Werurwe
2026, u Rwanda rwanatangije ingamba z’igihugu zo guteza imbere DPI, zigamije
kurushaho guhuza uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga, harimo uburyo bwo
kwishyurana no guhererekanya amakuru.