U Rwanda rwakiriye abimukira 169 baturutse muri Libya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-17 11:03:18 Ubukerarugendo

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2023, Nibwo abimukira 169 baturutse muri Libya bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye birimo Eritrea, Sudani, Ethiopia, Somalia na Sudani y’Epfo bageze bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko “u Rwanda rugishikamye ku ntego yo gutanga ubuhungiro n’ubufasha ku baturage bari mu kaga.”

Aba bimukira baje basanga abandi basaga 500 bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora iherereye mu karere ka Bugesera, mu gihe hagishakishwa ibihugu bishobora kubakira.

Mu 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi n’abandi bafatanyabikorwa, bashyizeho gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi zitandukanye muri Libya, bategereje kugera i Burayi.

Ni urugendo rugoye kuri benshi dore ko inkambi banyuramo muri Libya zashyizweho n’abashaka kubungukamo ngo babageze i Burayi, akenshi bamwe bagapfa bataragerayo kubera gufatwa nabi, gukorerwa ihohoterwa n’ibindi.

Kugeza ubu abagera ku 1500 nibo bamaze kunyuzwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu gihe abasaga 900 bamaze kubona ibihugu bibakira.

Related Post