Abayisilamu berekeje i Maka basabwe kurangwa n’indangagaciro z’Ubunyarwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-28 14:38:25 Ubukerarugendo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025, Nibwo Abayisilamu bagera kuri 70 bahagurutse i Kigali berekeza i Maka, ahabera Umutambagiro Mutagatifu, basabwe ko mu isengesho ryabo bazibuka gusabira Igihugu ndetse bakarangwa n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya, yabibukije ko n’ubwo bagiye gusenga ariko banagiye bafite izina ry’Abanyarwanda, bityo bagomba kurangwa n’indangagaciro ziranga Abanyarwanda cyane ko bazaba batwaye ibendera ry’u Rwanda.

Sheikh Sindayigaya yabasabye ko mu isengesho ryabo bakwiye kwibuka gusabira Igihugu cyahaye abantu bose ubwisanzure bityo n’abanyamadini n’amatorero bakabona ubwo bwisanzure binyuze mu miyoborere myiza.

Kuva i Kigali bagera i Maka bazagenda icyerekezo kimwe bitandukanye n’uko mbere bagombaga kuzenguruka mu bihugu bitandukanye, kugira ngo babashe kugera muri  Arabie Saoudite.

Aba ba islam uko ari 70, berekeje mu isengesho bashimye ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwakoranye bya hafi n’idini ryabo bakaba babonye uko bajya i Maka bisanzuye.

Ubusanzwe buri mwaka ibihumbi by’Abayisilamu baturutse impande n’impande bakora urugendo rutagatifu rw’iminsi itanu rwitwa “Hajj”, berekeza i Mecca muri Arabie Saoudite, ahafatwa nk’Umujyi Mutagatifu kuri bo nkuko RBA dukesha iyi nkuru yabigarutseho.

Uru rugendo rukorwa mu kwezi kwa nyuma ku ngengabihe ya Islam, rufatwa nk’amahirwe yo kuzuza inkingi eshanu z’ukwemera kw’Idini ya Islam. Enye ziyibanziriza ni ukwemera ko hari Imana imwe rukumbi kandi ko Mohammed ari intumwa yayo; gusenga gatanu ku munsi; gutanga amaturo no gufunga igisibo gitagatifu cya Ramadhan.



Sheikh Musa Sindayigaya yabasabye ko mu isengesho ryabo bakwiye kwibuka gusabira Igihugu



Amafoto: RBA

Related Post