Rusizi: Abantu batatu n''inka 18 bapfiriye mu mpanuka y'imodoka yajyaga muri Congo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-17 15:19:53 Ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, Nibwo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe habaye impanuka yapfiriyemo abantu batatu n’inka zigera kuri 18 zihasiga ubuzima.

Ni impanuka yatewe no kubura feri kw’imodoka bituma igwa mu manga bituma izi nka zihatakariza ubuzima mu gihe harokotsemo inka 7 ariko na zo zavunitse nkuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yabitangarije BTN.

Yagize ati" Nibyo iyi mpanuka yabaye, birakekwa ko yatewe no kubura feri kw’imodoka bituma igwa mu manga.

Akomeza ati:“Imodoka yarimo abantu bane b’Abanyarwanda bari bajyanye inka muri Congo. Babiri bahise bahasiga ubuzima, abandi bahise bajyanwa kwa muganga aho bari kwitabwaho. undi umwe wari umugenzi iyo fuso yakubise na we yahise yitaba Imana”.

Avuga ko hagendewe ku itegeko, inka zapfuye zihita zihambwa mu gihe zirindwi zakomeretse zamaze kujyanwa ku ibagiro ngo zibagwe.

Related Post