Rusizi: Barataka igiciro gihanitse kishyurwa umwuka bongerera umwana wavutse atagejeje igihe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-22 09:25:31 Ubuzima

Ababyeyi babyaye abana bategejeje igihe biganjemo abatishoboye bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Barasaba kugabanyirizwa amafaranga yishyurwa umwuka wongererwa abana.

Bamwe muri aba babyeyi baganiriye na BTN, bavuze ko bagorwa cyane no kwishyura amafaranga abacibwa igihe abana babo bongererwe umwuka wo guhumeka kubera ko baba bavutse batagajeje igihe.

Ni igiciro bavuga ko kiri ku rwego rubarenze kuko ku munsi bacibwa amafaranga y'u Rwanda angana n'Igihumbi Kimwe Magana atandatu( 1,600 Frw) utabariyemo ay'imiti bahabwa.

Umwe mu babyeyi barwarije umwana ariko wavutse atagejeje igihe mu bitaro bya Bushenge, yatangarije BTN ko aya mafaranga 1,600 Fwa kuyabona bibagora cyane kuko hari igihe usanga abonetse ariko kubona ifunguro ry'umunsi bikagorana.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kimwe na bagenzi be bakwiye kugabanyirizwa aya mafaranga kuko n'ubuzima buba butaboroheye.

Yagize ati" Aya mafaranga 1,500 Frw ni menshi cyane ugereranije n'ubushobozi bwacu kuko turayatanga ariko kurya bikaba ingume".

Akomeza ati" Leta ikwiye kudufasha tukagabanyirizwa".

Umwe mu baforomo bakorera muri ibi bitaro bya Bushenge ariko ukurikirana cyane aba bana bavuka batagejeje igihe, yabwiye BTN ko iki giciro atari ibitaro bakoreramo bikigena ahubwo ari miisiteri y'Ubuzima.

Kuri iki kibazo, BTN yagerageje kukibaza muri RBC ku mukozi Ushinzwe Gukurikirana Ubuzima bw'umwana n'umubyeyi, Sibomana Hasan, ntibyakunda kuko inshuro zose yagerageje kumuhamagara ntiyitabaga telefoni ndetse n'ubutumwa yamwoherereje ntiyabusubiza.

Cyakora igihe iki kibazo kizaba cyagize icyo kivugwaho, BTN izabibagezaho mu nkuru zikurikira.

Amashusho afitanye isano n'iyi kuru:

Ni inkuru ya Akimana Erneste/BTN TV

Related Post