• Ubuzima / IBYOREZO


Minisitiri w’Ubuzima wa Aden Duale yatangaje ko ku wa 17 Gashyantare 2026, Kenya yakiriye doze 21.000 z’umuti mushya wa Lenacapavir (Yeztugo) ugamije kurinda abantu kwandura virusi itera SIDA, iba igihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba gitangiye kuwukoresha ku mugaragaro.

Uyu muti wakozwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gilead Sciences, gisanzwe kizwi mu gukora imiti n’inkingo zijyanye n’indwara zitandukanye zirimo na VIH/SIDA.

Leta ya Kenya yatangaje ko izi doze zizabanza gukwirakwizwa mu turere 15 tugaragaramo ubwandu bwinshi bwa VIH. Biteganyijwe kandi ko muri Mata 2026 hazongerwamo izindi doze ibihumbi 12 kugira ngo gahunda irusheho kwaguka.

Minisitiri Duale yibukije abaturage ko Lenacapavir atari umuti uvura abamaze kwandura VIH, ahubwo ari uwo kuyirinda (pre-exposure prophylaxis – PrEP). Yasabye abanduye gukomeza kunywa imiti igabanya ubukana bwa virusi (ARVs) basanzwe bafata buri munsi cyangwa gukomeza gukoresha urushinge ruterwa, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo.

Amasuzuma yakorewe Lenacapavir mu bihugu bitandukanye inshuro eshatu yagaragaje ko ushobora kurinda kwandura VIH ku kigero cya 99,9% iyo uterwa buri mezi atandatu.

Muri Nyakanga 2025, World Health Organization (OMS) yemereye uyu muti gutangira gukoreshwa ku rwego mpuzamahanga, igaragaza ko ari intambwe ikomeye mu kurwanya SIDA, cyane ko usimbura imiti inyobwa buri munsi cyangwa inshinge zisanzwe ziterwa buri mezi abiri.

Mu Rwanda, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya VIH mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr. Ikuzo Basile, yatangaje ko igihugu kiri gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’urushinge ruterwa buri mezi abiri nk’uburyo bwo kugabanya ubwandu bushya.

Yasobanuye kandi ko ibiganiro nibigenda neza, Lenacapavir ishobora kugera mu Rwanda mu 2026, bikaba intambwe ikomeye mu korohereza Abaturarwanda, cyane ko byagabanya umuhangayiko uterwa no gufata imiti buri munsi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments