Tchad: Inzara n'imirire mibi byugarije abagera kuri miliyoni 2

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-24 06:13:13 Amakuru

Abaturage bagera kuri miliyoni 2 batuye muri Tchad bugarijwe n’ikibazo cy’inzara, n’umubare munini w’abana bato bafite ikibazo cy’imirire mibi kubera kutabona indyo yuzuye. Impunzi nyinshi ziri muri icyo gihugu, bivugwa ko ziri mu byongera icyo kibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

African News dukesha iyi nkuru, ivuga ko inkomoko y'iyi nzara ari abimukira benshi barimo impunzi zavuye muri Sudani ubwo yari yugarijwe n'intambara.

Tchad icumbikiye impunzi zisaga Miliyoni imwe, ibyo bigatuma icyo gihugu kiba mu bihugu bya mbere bicumbikiye impunzi nyinshi ku Mugabane wa Afurika.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM/WFP), rivuga ko rifite gahunda yo gufasha abantu bagera kuri Miliyoni 2.85 muri Tchad, harimo izo mpunzi zahungiye muri icyo gihugu, ariko n’Abanya-Tchad babayeho mu buzima bugoye kubera ibibazo bitandukanye biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, Ibiza n’ibindi.

Related Post