Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Peter Kazadi, yatangaje ko kimwe mu bituma umutekano ukomeza kuba muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu ari ibikubiye mu Itegeko Nshinga ririho, asaba ko rihindurwa.
Aganira n’ikinyamakuruYabisonews.cd
ku wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, uhagarariye ishyaka Union pour la Démocratie et le Progrès Social
(UDPS/ rya Perezida Tshisekedi) mu Nteko Ishinga Amategeko yavuze ko hari
ingingo ziri mu Itegeko Nshinga zishobora kugira ingaruka mbi ku micungire
y’umutekano w’igihugu.
Kazadi yavuze ko impaka ku ihindurwa
ry’Itegeko Nshinga zimaze gufata intera mu baturage ba Kongo, bityo ko ari
ibisanzwe ko n’abadepite bagira icyo babivugaho.
Yagize ati:“Impaka
ku Itegeko Nshinga zamaze kugera mu baturage. Birumvikana ko natwe nk’intumwa
za rubanda tugomba gutanga ibitekerezo byacu kuri iyi ngingo. Uburyo sosiyete
iteye bugomba guhora bwiteguye kuganira kuri ibi bibazo kuko Itegeko Nshinga
ari ryo rigena ubuzima rusange bw’igihugu.”
Depite Kazadi yasobanuye ko Itegeko
Nshinga ari ryo shingiro ry’imitegurire n’imikorere y’ubutegetsi bw’igihugu,
bityo ko rishobora kugira ingaruka ku miyoborere no ku ituze ry’igihugu.
Ati:“Ibyo
dukora uyu munsi akenshi biterwa n’Itegeko Nshinga ryacu, kuko rishyira mu
murongo imbaraga z’inzego n’imibereho y’umuryango. Niba rero muri iri tegeko
harimo inenge mu mitegurire y’ubutegetsi, bigira ingaruka ku buzima
bw’igihugu.”
Depite Kazadi yavuze ko hari aho
Itegeko Nshinga rifitanye isano n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Kongo.
Yagize ati:“Ndetse
ku rugero runaka, umutekano muke uri mu gihugu cyacu ushobora guterwa n’ingingo
zimwe ziri mu Itegeko Nshinga. Ni yo mpamvu tugomba kurihindura. Ni impaka
zigomba gukomeza, kandi nzagaragaza neza ibyo mbona ko bikwiye guhinduka.”
Izi mpaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga muri RDC zikomeje kuvugisha benshi mu banyapolitiki
n’abaturage, cyane cyane mu gihe ikibazo cy’umutekano gikomeje gukaza umurego
mu ntara zo mu Burasirazuba bw’igihugu.