Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira abaturage benshi bafite ubumuga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-28 12:04:26 Ubuzima

Ibi byamenyekanye ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, mu kiganiro Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda yagiranye n'itangazamakuru, yatangazagamo ko yatangiye ibarura rusange rigamije kumenya abantu bafite ubumuga, ubwoko bw’ubumuga bafite ndetse n’aho baherereye.


Iri barura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda.

Muri aba abagore bafite ubumuga ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.

Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini (109.405) igakurikirwa n’iy’Amajyepfo (98,337). Iy’Uburengerazuba ifite 88.967, Amajyaruguru bakaba 60.336 mu gihe Umujyi wa Kigali ubarurwamo abagera kuri 34.730.

Akarere ka Nyagatare ni ko gafite umubare munini w’abafite ubumuga, aho bagera ku 20.631 gakurikiwe na Gasabo (17.585) mu gihe aka Nyarugenge ko mu Mujyi wa Kigali ari ko gafite umubare muto (8.206).

Nubwo bimeze bityo ariko imibare yagaragajwe ni iy’abantu bafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu, bivuze ko nta mibare nyirizina y’abantu bose bafite ubumuga mu Rwanda ihari.

Mu rwego rwo gushaka imibare ifatika y’abantu bafite ubumuga, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, yakoze ikoranabuhanga rizayifasha mu gukusanya amakuru yerekeranye n’abantu bafite ubumuga.

Ni ikoranabuhanga rimaze igihe ritunganywa ariko kuri ubu rikaba rimaze icyumweru kimwe rikoreshwa mu kubarura no gukusanya amakuru ajyanye n’abafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yagaragaje ko hakenewe amakuru yihariye ku bantu bafite ubumuga mu Rwanda kugira ngo byorohe mu gukora igenamigambi.

Ati “Ibyo dukora byose bigomba gushingira ku mibare, izwi yerekana aho abantu bari, imbogamizi bafite.”

Umujyanama mu bijyanye n’ikoranarabuhanga, Bimenyane Félicien yagaragaje ko iri koranabuhanga ryamaze gutangira gukoreshwa, aho kuri ubu hamaze kubarurwa abantu bafite ubumuga 11092.

Bimenyane yagaragaje muri iri barura hazasuzumwa ibintu bitandukanye, birimo ubwoko bw’ubumuga umuntu afite, ubushobozi afite, imbogamizi ahura nazo ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ibi kandi bije gukemura kimwe mu bibazo byari bigoye, byo kubona imibare ifatika y’abafite ubumuga runaka mu Rwanda.

NCPD itangaza ko ibikorwa by’isukusanyamakuru bizamara amezi ane hanyuma hagatangazwa ibyavuyemo.

Related Post