Rubavu: Imvunja ziravuza ubuhuha mu baturage

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-29 12:53:50 Ubuzima

Abaturage batuye mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu bahangayikishijwe n'ikibazo cy'imvunja kitoroheye abaturage biganjemo abana.

Bamwe muri bo baganiriye na BTN, bavuga ko izi mvuja bamwe muri bo bazirwara kubera umwanda uba waraje barebera.

Urugero ni nko mu murenge wa Kanama muri aka karere ka Rubavu, usanga hari abaturage barembejwe cyane n'imvunja ibituma umuntu yibaza niba inzego z'ubuyobozi zegera abaturage ngo bamenye bimwe mu bibazo byabazonze byiganjwemo umwanda cyane.

Umwe mu baturage umunyamakuru wa BTN yasanze mu murenge wa Kanama, ahari umwana ufite imyaka iri munsi ya 15 wamugajwe n'amavunja, yavuze ko kimwe na bagenzi be babazwa cyane n'ababyeyi babyara bakitarutsa inshingano zo kurera abo babyaye cyane cyane uwabyaye uyu mwana akamwicisha umwanda.

Yagize ati " Tubabazwa cyane n'ababyara bakihunza inshingano zibareba. Ababyeyi b'uyu mwana si beza pe!".

Abandi baturage, bavuga ko iki kibazo cy'amavunja gikomeze kugaragaza ko abantu batagifite ubumuntu kubera ko mbere wasanga buri wese afata umwana nk'uwe ariko ubu hari abakoresha abana ntibabatoze isuku.

Twagerageje kubaza ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu niba iki kibazo bukizi ntibyadukundira kuko inshuro zose twahamagaraga umuyobozi w'aka karere telefoni ye ntiyemeraga ndetse tunagerageke kubaza Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, ISHIMWE Pacifique atubwira ko ahuze gusa igihe BTN izagira icyo itangarizwa muzabigezwaho mu nkuru zikurikira.

Tubibutse ko iki kibazo cy'imvunja nyinshi cyugarije abaturage, kiri mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu.

Ni inkuru ya Tuyishime Jacques/BTN TV

Related Post