Mu Rwanda hageze uburyo burinda uburibwe mu gihe cy’ imihango buzwi nka AdLife

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-01 12:29:58 Ubuzima

Inseko n'akanyamuneza ku bagore bahuraga n'ibibazo byo kuribwa mu gihe cy'imihango nyuma yuko Ahupa Business Network Ltd ibazaniye AdLife Period Pain Relief Pads” uburyo bwo kugabanya ububabare mu gihe cy’ imihango.

Ubusanzwe mu gihe cy’ imihango abagore benshi bahura n’ ibibazo birimo uburibwe buturuka kuri ibyo bihe binjiramo buri kwezi. 

Ni uburibwe bumara iminsi itandukanye bitewe n’ umuntu ku wundi aho usanga bibangamira ubuzima bwabo n’ imyitwarire isanzwe. Hari abasiba akazi cyangwa ntibagire imirimo babasha, bakaribwa cyane kugeza ku kwirirwa mu buriri, kunanirwa kurya n’ ibindi bimenyetso ubundi biranga abarwayi nyamara mu gihe cyo kujya mu mihango byakabaye ibintu bisanzwe ku buzima. 

Iyi mihangayiko n’ ibibazo abari n’ abategarugori bahura nabyo muri ibyo bihe, usanga bamwe bakoresha uburyo butandukanye bashaka gukiza ubuzima bwabo kandi bushobora kugira n’ingaruka k’ubuzima bwabo burimo gukoresha imiti y’ibinini bitandukanye.

Kubera izo ngaruka zituruka ku binini byatumye abahanga batekereza ku cyafasha mu kurinda ubwo bubabare, maze havumburwa “AdLife Period Pain Relief Pads” uburyo bwo kugabanya ububabare mu gihe cy’ imihango.

AdLife ni agakoresho gateguranywe ubuhanga, gakoreshwa mu gihe cy’ imihango. Bagakoresha bakomeka  ku nda yo hasi bakakambariraho bikakabarinda kugira uburibwe n’ ibindi bibazo bidasanzwe bagiraga muri ibyo bihe.

Aka gakoresho kamamaye kandi katabaye ubuzima bw'abatari bake mu gihe cy'imihango mu bihugu by’ amahanga, ubu kamaze kugera no mu Rwanda kazanywe na Ahupa Business Network Ltd, Ikigo kimenyerewe mu bucuruzi bw’ ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro cyihariye BTN yagiranye n’ umuyobozi wa Ahupa Business Network Ltd, Bwana Ahmed UWERA Pacifique,  yasobanuye icyabateye kuzana AdLife nka kamwe mu gakoresho gateguranywe ubuhanga kitabazwa n'abari n'abategarugori mu gihe cy'imihango.

UWERA, avuga ko intego nyamukuru yabo ari uguha abagore agaciro n'ubushobozi binyuze mu kubegereza  ibikoresho bibafasha mu gihe cy' imihango, bigatuma bagira ubuzima bwiza aho kuzahazwa nayo. 

Yagize ati: "Ibikoresho byo kugabanya ububabare mu gihe cy' imihango bya AdLife byatoranyijwe neza bitewe n' ubushobozi n' ubuziranenge bwabyo, bigamije kugira akamaro ku buzima bw' abagore bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo".

Magingo aya kubona AdLife period pain relief pads biroroshye kuko aho waba uri hose wazibona mu mafarumasi atandukanye no mu maguriro yo mu Rwanda hose ndetse no ku rubuga rwa  www.ahupa.store.   
    

Related Post