Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse amavuriro umunani arimo na Ijabo Life Center

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-04 05:40:14 Ubuzima

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023, Nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yafunze amavuriro umunani yari asanzwe atanga serivisi z’ubuvuzi gakondo, ubwuzuzanya n’ububangikanywa n’ubusanzwe, kubera kurenga ku mahame n’amabwiriza agenga uyu mwunga.

Iki cyemezo Minisiteri y’Ubuzima kireba amavuriro arimo Kunga Therapy, Kingo Herbal Medecine, Muganga Rugamba, Fora urinde, Zeovia, African Culture Medecine Zeoviva, Green Vision Nutrition na Ijabo Life Center.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze yavuze ko “iki cyemezo gifashwe nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko aya mavuriro akora ibikorwa bitemewe n’amategeko n’amabwiriza.”

Mu makosa aya mavuriro ashinjwa harimo kwamamaza serivisi n’imiti binyuranye n’amabwiriza, gukoresha imiti itemewe no gukorera mu nyubako zitagenewe ubuvuzi.

Gusa ariko nubwo iki Cyemezo cyafashwe, hari amavuriro yatangiye kwitakana amakosa ashinjwa nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post