• Ubukungu / IMISORO
Bamwe mu banyonzi batwara abantu n'ibintu bakorera muri santeri ya Birembo akagari ka Ngara mu murenge wa Bumbogo, bavuga ko imibereho yabo itorohewe bitewe n'amatwara bashyirirwaho n'ubuyobozi.

Ibi babivuga bashingiye ku hantu bimuwe bagategekwa guparika kandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bamwe muri bo baganiriye na Bplus Tv dukesha iyi nkuru, Bavuze ko bakuwe ahantu bari basanzwe baparika hafi ya kaburimbo bajyanywa hepfo gato ku nkengero z'umuhanda ariko mu ikoni ahakunda guhurira imodoka nyinshi yaba iziva mu Birembo zerekeza mu duce twa Gisasa na Kami ahazwi nko ku marembo ya Gisirikare.

Uwiringiyimana Tito ati" Batuvanye aho twaparikaga hafi ya kaburimbo batuzana hano muri iri koni none amaherezo bazatugonga dupfire aha nkuko byari bibaye ubwo imodoka ihetse umucanga yadusagariraga".

Aba banyonzi kandi banavuga ko amagare yabo abanyerondo bayabambura mu buryo bw'akarengane dore baza banyweye inzoga basinze aho bavuga ko batazi uwemerewe kuyafata kandi basanzwe bafite ababishinzwe bari muri koperative bakoreramo.

Bati" Baptiste n'abanyerondo be baratuzengereje kugeza ubwo dutaye umutwe. Baza basinze hanyuma bagafata uwo babonye".

Aba banyonzi bakomeza batangaza ko amagare yabo hari igihe atwarwa bajya kuyagaruza bagasanga yarangiritse bikomeye bitewe nuko aho ashyirwa aba ari ahantu habi kuko imvura iyanyagirira hasi noneho izuba ryanayaviraho bikayateza umugesi.

Ibi bibazo n'imbogamizi byugarije abanyonzi binagarukwaho na Nsabimana Obed, Perezida wa Koperative y'abanyonzi ikorera muri uyu murenge wa Bumbogo, yitwa "Abishinganye Birembo", mu kiganiro ku mu rongo wa telefoni yagiranye na Bplus yavuze ko iterambere ryabo ryasubiye inyuma bitewe n'abaje kubafata kunda harimo n'amasaha batahiraho.

Yagize ati" Hambere wasangaga imibereho y'umunyonzi imeze neza ariko ubu yasubiye inyuma kubera ikibazo cy'abaryi baje bashinga kompanyi zitandukanye. Badufashije rwose batwongereraho amasaha nk'abiri noneho nka saa mbiri buri munyonzi wese akaba yatashye kuko ku manywa ntamunyonzi ubona umugenzi".

Perezida Nsabimana, uvuga ko batangiye gukora ubugizi, aboneraho kugira inama aba banyonozi gukomeza kwitwararika.

Agira ati" Ikibazo cy'ababatwarira amagari mu buryo butumvikana twatangiye kugikorera ubuvugizi ariko nanone ntago bayatwara batakoze amakosa, ubwo rero barsabwa gukomeza kubahirizwa amabwiriza".

Twagerageje kugeza no kubaza ibyerekeranye n'ibibazo n'ibyifuzo by'aba banyonzi Urwego Rw’Igihugu rw’Amakoperative, RCA ntibyadukundira gusa igihe bazaba badusubije tuzabibageza mu nkuru zikurikira.

Aba banyonzi bafite icyifuzo cyuko bashakirwa indi parikingi itari iyo mwikoni.

Mu rwego rwo kurushaho kwirinda impanuka no kugabanya umubare w’abahitanwa na zo, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, yatangaje amasaha umunyonzi atagomba kurenza akiri mu muhanda.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments