Kigali: Haratangira igeragezwa rya bisi z'amashanyarazi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-11 07:12:44 Ubukerarugendo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, Nibwo mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere hari butangizwe gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi gusa.

Izi Bisi zizakoreshwa muri iyi gahunda zinjijwe mu gihugu n’Ikigo kimenyerewe mu gutwara abagenzi hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi, BasiGo, gikorera muri Kenya, ku bufatanye n’ikigo cya AC Mobility, gisanzwe gifite ikoranabuhanga rya Tap & Go, rifasha mu kwishyura ingendo za bisi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Zimwe muri bisi zizakoreshwa muri iyi gahunda zageze mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, ndetse amakuru yashyizwe hanze na BasiGo avuga ko “zimaze iminsi zikorerwa igerageza ry’ibanze ku buryo ziteguye kwinjira muri gahunda yo gutwara abagenzi”.

Ku ikubitiro, bisi zo muri ubu bwoko zagejejwe i Kigali ni ebyiri muri enye ziteganyijwe gukoreshwa muri iyi gahunda y’igerageza, rizakorwa noneho zishyirwa mu muhanda zigatangira gutwara abagenzi nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Muri iri gerageza BasiGo izakorana n’ibigo bisanzwe bizobereye mu byo gutwara abantu muri Kigali, birimo Kigali Bus Service (KBS), Royal Express na Volcano.

Nyuma y’iri gerageza biteganyijwe ko BasiGo izashyira mu mihanda ya Kigali bisi 200, mu gihe kitarengeje amezi 18 iri gerageza rirangiye, hagamijwe gukemura burundu ikibazo cy’ingendo kimaze iminsi kigaragara muri uyu mujyi.

Related Post