Gatsibo: Umwana yapfiriye mu biganza by'umuvuzi gakondo-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-12 09:34:49 Ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, Nibwo mu rugo rw'umuvuzi gakondo ruherereye mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Gitoki ho mu karere ka Gatsibo, haguye umwana waje kuhavurizwa.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge wa Gitoki baganiriye na BTN Tv, bavuze ko muri uru rugo rw'uyu mukecuru w'umuvuzi gakondo, rwakundaga kuzamo abarwayi benshi barembye baba bajemo kwivuza nyuma bagasubira mu ngo zabo ari bataraga barakize.

Umunyamakuru wa BTN akigera muri uru rugo yahasanze bamwe mu baturage bahuruye barimo abahivurije bagakira ndetse n'umusore waje kuhavurizwa afite imyaka 14 , noneho yabura amafaranga akahaguma kugera magingo aya afite imyaka 23.

Umwe yavuze ko ibyabaye ari ibyago bitari bisanzwe kuko uwpfuye nubundi yari bupfe gusa bagasaba ubuyobozi gukurikira bagakora isuzuma kuri uyu mukecuru bakamenya neza niba afite ibyangombwa bimwemerera kuvura.

Yagize ati" Uyu mukecuru amaze imyaka irenga 60 avura abaturage kandi bagakira. Ibyabaye ni impanuka kuko bitari bisanzwe ikindi barebe niba afite ibyangombwa bimwemerera kuvura".

Amakuru nanone BTN ihabwa n'abaturanyi b'uyu muvuzi gakondo, Avuga ko uwo mwana witabye Imana yamuzaniwe bimwe mu bice by'umubiri we byarangiritse ku buryo bukabije aho amaguru ye yari yarabyimbye yarabaye imidido, igitsina ke cyarabimbye cyuzuyemo amazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN TV ku murongo wa Telefoni, yavuze ko uyu muvuzi gakondo yavuraga ntabyangombwa yari afite bimwemerera gukora aho yavuze ko kuvura mu buryo bwa magendu.

Gitifu Rugengamanzi  yaboneyeho gusaba abaturage kujya bagana amavuriro yemewe begerejwe mu rwego rwo kwirinda imfu za hato na hato ndetse no gukumira indwara runaka bashobora kwandurira mu mavuriro akora mu buryo bwa magendu.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugirango ukorerwe isuzumwa.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Ni inkuru ya UMUYANGE Jean Bapyiste/ BTN TV

Related Post