• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, Abaturage batuye mu tugari dutandukanye turimo Murama, mu Murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo baranzwe n'akanyamuneza nyuma yo kumurikirwa igishushanyo mbonera cya‘Green City Kigali’ no gusabanurirwa imikorere n'impinduka bizatangwa n'uyu mushinga wo guhindura utu duce paradizo.

Mbere yuko batangira kungurana ibitekerezo kuri iki gishushanyo, hagati y'ubuyobozi burimo, ubwa Green City Kigali n'abaturage, wabonaga ko benshi bahuriza ku kwamburwa uburenganzira ku butaka n'imitungo yabo nubwo nyuma bahinduye imyumvire kuko basanze iyi gahunda igamije kubateza imbere no kuzamura iterambere ry'aho batuye.

Umusaza utuye mu mudugudu wa Binunga akagari ka Murama, witwa Mutambuka Jean Marie Vianey yatangarije BTN ko kimwe na bagenzi be bacyumva iyi gahunda bumvaga ko ije kubanyaga ibyo bagohokeye ariko kugeza ubu bamaze gusobanukirwa ko ije kubateza imbere no guhindura aho batuye umujyi w'Ikitegererezo nka zimwe mu nzozi bahoze barota.

Yagize ati" Mu byukuri wa munyamakuru we, ntakubeshye mbere twumvaga ko baje kutwambura ubutaka bwacu none ahubwo baje kuduteza imbere no kuzamura aho dutuye bakahahindura paradizo".

Inshuti y'Umuryango, Sibomana Andre utuye mu kagari ka Murama yabwiye BTN ko iyi gahunda bayibonyemo nk'igisubizo kije kugabanya umubare w'abashomeri bitewe nuko abiganjemo urubyiruko bazahabwa akazi bakiteza imbere.

Agira ati" Bamwe muri twe tuzahabwa akazi. Bityo rero iyi gahunda ntawe udakwiye kuyiyumvamo".

Mbere yuko abaturage bamurikirwa iki gishushanyo mbonera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Murama, UWAMAHOLO Liliane yahamirije BTN ko bitewe n'ubukangurambaga n'ibiganiro, ubuyobozi bwagiranye n'abaturage bijyanye n'uyu mushinga wa Green City Kigali, buri muturage wese afite amatsiko y'irangira ry'uyu mushinga kuko hari abawufata nka paradizo.

Ati" Abaturage tuyoboye banyotewe cyane n'uyu mushinga cyane ko abahatuye biganjemo urubyiruko barifuza ko wihutishwa kugirango babone akazi ikindi kandi ni inaha hazaba ari ahantu hitezweho kumenyekanisha Kigali byu mwihariko umurenge wa Kinyinya ku ruhando mpuzamahanga".

Mu bitekerezo byatanzwe n'abaturage, hagiye humvikanamo abifuza ko mu gihe uyu mushinga utaratangira gushyirwa mu bikorwa Leta ikwiye kubaha ibyangombwa byo kubaka ibibanza n'ubutaka bwabo noneho watangira bakubahiriza amabwiriza.

Umuyobozi Mukuru wa Green City Kigali, Basil Karimba yatangarije BTN ko inzego zitandukanye zizagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki gishushanyo mbonera, bityo ngo kugitangaho ibitekerezo ni ingenzi cyane ikndi nuko batagamije kwambura abaturage ibyabo.

Yagize ati" " Sitwe Twenyine nka Green City Kigali tuzagira uruhare muri uyu mushinga kuko hazaba ho ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego z’abikorera, n’abaturage ba Kinyinya, bose rero bazagira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa neza iki cyerekezo niyo mpamvu ntamuturage ukwiye kugira impungenge bitewe nuko ntawe uzamburwa ibyo yagohokeye".

Iki gishushanyo mbonera gifite ubuso bungana na hegitari 600, cyateguwe kugira ngo gihuzwe n’intego zihariye z’umushinga zirimo iterambere n’imibereho ihendutse, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gukoresha neza umutungo ndetse n’iterambere ry’umujyi rijyanye n’umuco.

Uyu mushinga wa Green City Kigali uzakorera mu tugari tubiri tw'umurenge wa Kinyinya, aho uzabarizwa mu midugudu ine igize akagari ka Murama no mu midugudu ibiri igize akagari ka Gasharu.,

Wibanze cyane cyane ku ngaruka z’imihandagurikire y’ibihe mu mijyi yihuta mu iterambere, hanitabwa ku mabwiriza agenga ishyirwaho ry’umujyi urengera ibidukikije.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments