Kigali: Indege ya Kenya Airways yasubiye i Nairobi igitaraganya nyuma yo kunanirwa kugwa ku kibuga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-17 14:36:05 Ubukerarugendo

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023, Nibwo Indege ya Kenya Airways yagombaga kugwa i Kigali ahagana saa mbili za mugitondo yageze mu kirere cya Kigali igerageza kururuka inshuro ebyiri biranga maze isubira i Nairobi aba ariho igwa ku isaha ya Satatu n'iminota 30.

Aya makuru yamenyekanye ubwo iyi Sosiyeti y'ubwikorezi bwo mu kirere yandikaga ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), Kenya Airways yavuze ko kunanirwa kururuka i Kigali kw’iyo ndege byatewe “no kutabona neza” kubera “ikirere kibi” ubwo yariho yegera ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Ibyo “kutabona neza kubera ibicu biremereye ku kibuga cy’indege cya Kigali” byatangajwe kandi na kompanyi ya Rwandair ivuga ko byateye gutinda kw’indege zigwa cyangwa zihaguruka i Kigali.

Kuri Kenya Airways ariko byatumye hari abibaza ibindi bibazo nyuma y’uko indi ndege yayo igarutse ku kibuga kuwa gatanu nijoro hashize igihe gito ihagurutse.

Iyo ndege yo kuwa gatanu yari ivuye i Nairobi igiye i Dubai “itakaza ipine” irimo guhaguruka, maze imaze gukora urugendo ariko itarasohoka mu kirere cya Kenya “ababishinzwe banzuye ko igaruka ku kibuga cya Nairobi” kugira ngo “yongere ikorerwe isuzuma”, nk'uko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.

BBC ikomeza ivuga ko ubwo iyo ndege yari igarutse, mbere yo kugwa yabanje kuzenguruka inshuro nyinshi mu gace kegereye ikibuga cy’indege cya Nairobi, nk’uko byagaragajwe n’urubuga FlightRadar rukurikirana ingendo z’indege ku isi zirimo kuba.

Uko kuzenguruka kenshi, bikorwa indege ita amavuta bigamije kugabanya uburemere bwayo kuko uburemere indege ihagurukana sibwo igomba kururuka ifite, nk’uko abahanga mu by’indege babitangaje.

Related Post