Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro Dr. U?ur ?ahin uyobora BioNTech Group

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-18 06:52:23 Ubuzima

Nyakubahwa Perezida wa repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Prof. Dr. U?ur ?ahin, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa BioNTech Group n’intumwa ayoboye aho yitabiriye umuhango wo gutangiza Ikigo Nyafurika gikora inkingo (BioNTech Africa).

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki kigo iteganyijwe kuri uyu wa Mbere i Kigali ndetse ukaba uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu muri Kanama umwaka ushize nibwo Perezida Kagame yafatanije n’abayobozi barimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo batangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka iki kigo gikora inkingo, cyitezweho gutuma umugabane wa Afrika ubasha kwihaza ku nkingo ubusanzwe zituruka ku yindi migabane y’isi. na za Guverinoma batandukanye. .

Perezida Kagame kandi yakiriye Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, nawe witabiriye igikorwa cyo gufungura kumugaragaro BioNTech Africa Ikigo Nyafurika gikora inkingo, ndetse banaganira kuri uyu muhango wo gufungura icyo kigo nkuko urubuga rwa X rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro rubitangaza.

Umuyobozi mukuru wa BioNtech Group, Prof U?ur ?ahin, agaragaza ko nubwo isoko rifunguriye imigabane yose y’isi, ariko aya ari amahirwe ku banyafurika by’umwihariko kuko begerejwe iki kigo.

Abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall ndetse na Nana Akufo-Addo wa Ghana bamaze kugera mu Rwanda aho bazifatanya n’abandi bayobozi batandukanye mu muhango wo gufungura iki kigo. Aba bayobozi bombi bakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana.

Muri Werurwe 2023, nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’imashini n’ibindi bikoresho bizifashishwa muri iki kigo. Ni ibikoresho bizwi nka BioNTainers, bikaba bibumbiye muri kontineri esheshatu nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Byitezwe ko iki kigo kizakora inkingo hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho rya (mRNA), kizaba gifite ubushobozi bwo gukora nibura doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka, kikaba cyubatswe kuri metero kare 30,000.

Related Post