Ikibazo cy'imbangukiragutabara zidahagije kigiye kuvugutirwa umuti

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-19 13:19:59 Ubuzima

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, Nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko mu bihe bya vuba, u Rwanda ruzakira imbangukiragutabara nshya zitezweho kuziba icyuho kiri mu rwego rw’ubuzima.

Ibi yabitangaje  ubwo yasubizaga ikibazo cya Depite Nirere Marie Thérèse wari umubwiye ko Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri bifite imbangukiragutabara ebyiri kandi na zo zishaje.

Minisitiri Dr Ndagijimana yari mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’inguzanyo ya miliyoni 75 z’Amayero zizifashishwa mu kwagura, gusana no kuvugurura Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Depite Nirere yagize ati “Kwagura ibitaro bya Ruhengeri ni ikintu cyari gikenewe cyane ariko ubwo duherukayo batwerekaga ko bafite ’ambulance’ ebyiri zidahagije bitewe n’ahantu abarwayi baturuka, izo ambulance na zo kandi ubwo zirashaje.”

Yakomeje agira ati “Niba tuvuga ko ibitaro bizagurwa, bikongererwa serivisi bitanga, niko n’abarwayi bazabigana ari benshi kandi baturutse kure, ubwo hazakenerwa za ambulance ziruta izisanzwe zihari.”

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze kandi ko ikibazo cy’imbangukiragutabara ari ikibazo rusange mu rwego rw’ubuzima ariko hari gushakishwa umuti urambye cyane ko hari izindi nshya 180 zigiye kugera mu Rwanda mu gihe cya vuba nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Ndagira ngo menyeshe Inteko ko ikibazo cyo kongera za ambulance kitaweho, ubu hari ambulance zatumijwe zigera ku 180 ziri mu nzira ziza kandi mu kuzitanga.”

“Kuzikwirakwiza mu bitaro hagendera kureba nyine izo basanganywe uko zimeze uko zingana ndetse n’inzego z’ubuzima, ibigo nderabuzima bikorana n’ibitaro kugira ngo tuzisaranganye mu buryo bukwiriye kugira ngo zifashe abarwayi kugera kwa muganga mu buryo bwihuse.”

Ibi bitangajwe nyuma yuko hirya no hino mu gihugu havuzwe ibibazo by'imbangukiragutabara zidahagije ku bitaro bitandukanye bihura n'ingaruka mbi muri serivisi z'ubuvuzi.

Related Post