Uyu mushoferi utwara abantu n'ibintu ku igare, akomeza avuga ko kubera iyangirika ry'uyu muhanda bahuye n'igihombo gikomeye, dore ko hari n'abahagaritse imirimo yabo.
Yagize ati" Iyo dutwaye abagenzi ,bagenda batubwira nabi ko bari kubabara kubera ibinogo byuzuye mu muhanda none byatumye amafaranga twinjizaga ku munsi yaragabanutse. Hari bagenzi bacu bahagaraitse akazi bagurisha amagare yabo kubera guhora bayakoresha".
Rurangirwa Janvier, nawe ni umuturage utuye muri uyu murenge mu kagari ka Ngara muri santeri ya Gisasa, atangaza ko abaturage bagejeje iki kibazo mu buyobozi ariko nyuma bakaza gutungurwa nuko bazanye imashini ikora imihanda bakawukora iminsi mike bya nyirarubeshwa.
Rurangirwa akomeza avuga ko uyu muhanda uri guteza ibibazo mu ngo z'abaturage aho bigoye gutora agatotsi igihe imodoka ziwugezemo mu gihe cya Nijoro cyane cyane izo mu bwoko bw'amakamyo.
Agira ati" Iki kibazo ubwo twakigezaga mu buyobozi bwahise buzana imashini ikora umuhanda noneho dutungurwa nuko bawukoze iminsi mike bagahita bahagarara. None ntamuntu ukiryama kubera imodoka z'amakamyo aba yikubitagura mu binogo mu gihe cya nijoro".
Bitewe n'uburemere bw'iki kibazo, BTN yabajije ubuyobozi bw'umurenge wa Bumbogo niba bukizi n'icyo buteganya kugikoraho, maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Nyamutera Innocent, avuga ko bakizi kandi kiri hafi gukemuka kuko hategerejwe ko abaturage barangiza kwishyurwa hagakurikizwaho kuhashyira umuhanda wa Kaburimbo.
Ati" Ikibazo kirazwi kandi cyatangiye gushakirwa umuti, hategerejwe ko abaturage babariwe barangiza kwishyurwa noneho uyu muhanda ugahindurwamo kaburimbo".
Cyakora hari abandi baturage batifuje ko imyirondoro yabo, amajwi n'amashusho bijya mu itangazamakuru kubwo umutekano wabo, bahamirije BTN ko uyu muhanda ushobora kuba uri hafi gukorwa bitewe nuko hari abatangiye guhabwa amafaranga.