Igihozo Cyuzuzo Yvette wari umaze imyaka 15 akina Volleyball,yatangiye inzira yo gutoza, agirwa umutoza w'ungirije wa APR Women Volleyball Club, yari amaze igihe akinira .
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 20 Ukuboza 2023, nibwo inkuru yabaye kimomo ,ko Peter Kamasa wari umutoza mukuru w'ikipe ya East African University, ariwe wagizwe umutoza mukuru w'ikipe ya APR Women Volleyball Club, uyu mugabo watoje ikipe ya Kirehe Volleyball Club, azwiho kuba yarazamuye bamwe mu bakinnyi ,ubu bakomeye muri Volleyball y'uRwanda, akaba yasinye umwaka umwe muri APR WVC .
Peter Kamasa niwe wagizwe umutoza mukuru wa APR WVC
Uretse Kamasa ,Igihozo Cyuzuzo Yvette,ni irindi zina rikomeye muri Volleyball y'uRwanda, akaba yagizwe umutoza w'ungirije muri iyi kipe , Yvette yatangiye gukina Volleyball muri 2008, atangirira mu ikipe ya Ruhango Volleyball Club , uyu kandi yakiniye amakipe nka UTB , United Volleyball Club yaje guhinduka Police Volleyball Club, APR Volleyball Club yari arimo ubu ,n'ikipe y'igihugu y'uRwanda.
Nyuma y'imyaka 15 mu kibuga Yvette yatangiye inzira y'ubutoza
Uretse amakipe yo mu Rwanda ,Yvette ni umwe mu banyarwanda babashije gukina hanze y'uRwanda, kuko yakiniye Sports -S Volleyball Club yo muri Uganda , kuri ubu akaba yamaze guhagarika ibyo gukina , akaba agiye gutangira imirimo mishya yo gutoza , agiye guhera muri APR WVC, iyi kipe yari imaze iminsi ititwara neza, kuko uyu mwaka yasaga niyabaye ingaruzwamuheto ya Rwanda Revenue Authority.
Yakiniye amakipe atandukanye arimo n'ikipe y'igihugu y'uRwanda