Ikipe y’ingabo z’u Rwanda ya Basketball, APR BBC, nt’izitabira imikino nyafurika y’amakipe yitwaye neza mu bihugu byayo BAL itegurwa na NBA kubera ibibazo bya Politike biri hagati ya Amerika n’u Rwanda.Ni imikino iteganyije hagati ya tariki 27 Werurwe kugeza 5 Mata 2026.
Mu ntangiro z’iki Cyumweru nibwo hasakaye amakuru avuga ko ikipe ya APR BBC itazitabira imikino ya BAL Africa.
Urubuga rwa X-Ball Africa rusanzwe rutangaza byinshi ku makuru ajyanye na BAL, rwemeje iby’iyi nkuru ivuga ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Amerika, byatumye APR BBC itazitabira BAL kuko iterwa inkunga n’ingabo z’igihugu kandi iyi BAL ikaba itegurwa ikanashorwamo imari na Shampiyona ya Basketball y’Amerika, NBA.
Amerika yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bakuru ku itariki 3 werurwe 2026.
Ni ibihano Ingabo z’u Rwanda zafatiwe zishinjwa gufasha umutwe wa M23 mu buryo butaziguye bemeza ko ubwo bufasha burenga ku masezerano y’amahoro u Rwanda na DRC byashyizeho umukono i Washington DC ku itariki ya 4 Ukuboza muri 2025.
Amerika nyuma yo gufatira ibihano Ingabo z’u Rwanda byahise bigira n’ingaruka ku ikipe ya APR BBC iterwa inkunga n’ingabo z’u Rwanda.
APR BBC iheruka kugura abakinnyi bashya batandukanye barimo Quinn Cook wakinnye muri Los Angeles Lakers ikina NBA.
Abandi bakinnyi barimo Mangok Mathiang, Madut Akec, Leonard Craig Randall na Teafale Lenard Jr.
BAL Africa igiye kuba ku nshuro ya 6 aho ikipe ya APR BBC yari mu gice cy’iburasirazuba kizakinira i Johannesburg muri Afurika y’epfo.
Iyi kipe yari iri kumwe na Al Ahly SC ya Libya, Dar City, Nairobi City Thunder, ndetse na Petro de Luanda.
Mu itangazo Federasiyo y'umukino wa Basketbalk lu Rwanda yatangaje ko Ikipe ya RSSB Tigers BBC ariyo izahagararira u Rwanda muri BAL uyu mwaka isimbuye APR BBC