Nyabihu: Bazengerejwe n'amazi yo mu muhanda yayobejwe mu mirima yabo-AMASHUSHO

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-28 08:04:06 Ubukungu

Abaturage bo mu Mu murenge wa Rugera akarere ka Nyabihu bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n'amazi aturuka mu muhanda uri gukorwa akangiza ibikorwaremezo bitandukanye birimo imirima n'amazu kuva mu Ukwakira 2023.

Bitewe nuko ari mu gihe cy'imvura, aba baturage bavuga ko abakora uyu mushinga w'umuhanda batigeze bateganya aho amazi azashyirwa none kuri ubu ari kumanuka mu mubande utuwe cyane akaruhukira mu mirima irimo ibihingwa bitandukanye birimo ibisheke.

Umwe muri bo uvuga ko bishimiye ibikorwa remezo bari guhabwa ngo  banatewe ubwoba n'ingaruka zizavuka kuri aya mazi aturuka ku muhanda akunda kumanukana n'itaka.

Yagize ati" Uyu muhanda abawukoze ntibigeze bateganya aho amazi azanyura n'aho azashyirwa, kuri ubu turakomerewe cyane kuko amazi arenda kudusenyera hejuru amazu byu mwihariko muri iki gihe cy'imvura, imyaka yacu irimo ibisheke irenda kudushiraho".

Aba baturage basaba ubuyobozi kugira icyo bakora kuri iki kibazo mu gihe umuhanda utarasozwa gukorwa.

Bati" Mu gihe uyu muhanda utararangira, ubuyobozi ni bugire icyo bubigenza".

Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinete, ubwo yagarukaga kuri iki kibazo mu kiganiro yagiranye na BTN ku murongo wa telefoni, yavuze ko iki kibazo abaturage bakigaragaje ariko mu gihe umuhanda utararangizwa gukorwa bagiye kugira icyo bagikoraho.

Agira ati" Iki kibazo twakigaragarijwe n'abaturage ariko mu gihe umuhanda utarasozwa gukorwa hari icyo bagiye gukora ku buryo kitazongera kumvikana".

Mu ijoro rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, Nibwo abaturage batangiye kugira imibereho mibi baterwa no kuba imihanda y’imigenderano itakiri nyabagendwa bihagarika umugenderano hagati yabo kubera ibiza by'imvura.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Ni inkuru ya Gaston NIREMBERE/BTN TV

Related Post