Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 28 Ukuboza 2023, Nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye abimukira n’abasaba ubuhunzi 153 bari bamaze iminsi bakorerwa ibikorwa by’ihohotera, iyicarubozo mu nkambi baba barashyizwemo nyuma yo gufatirwa muri Libya, bashaka kujya i Burayi.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi [Minema] yatangaje ko aba bimukira bageze i Kigali , aho bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora [Gashora Transit Center] iherereye mu Karere ka Bugesera.
Bageze muri Libya baturutse mu bihugu bitandukanye aho abavuye muri Sudani ari 82, abavuye muri Eritrea bari 56 naho abo muri Somalia ni batanu, muri Ethiopia ni icyenda ndetse n’umwe wo muri Sudan y’Epfo,
Mu 2019, Nibwo u Rwanda rwagiranye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi n’Afurika Yunze Ubumwe, ajyanye no kwakira mu buryo bw’agateganyo aba bimukira n’abasaba ubuhunzi.
Kuva icyo gihe, abagera kuri 2059 nibo bamaze kwakirwa mu byiciro 16. Imibare ya Minema igaragaza ko 68% bamaze kubona ibihugu bibakira birimo Canada imaze kwakira abagera kuri 381 nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ibindi bihugu nka Suede imaze kwakira 255, Norvège yakiriye 193, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakira 168, u Bufaransa bwakira 141, Finland yakira 187, u Buholandi bwakiriye 82 naho u Bubiligi bwakira 26.