Bamwe mu bari n'abategarugori bakorera mu kigo cya Urugo women goherereye mu murenge wa Mukarange akarere ka Kayonza, bishimira iterambere bagezeho nyuma yo gukura amaboko mu mifuka.
Aba bagorwa batangaza ibi bashingiye ku mimerere n'imibereho bari babayemo mbere yuko batangira gukorera muri iki kigo cya' Urugo Women', aho bavuga ko wasangaga ntamikoro bari bafite ku buryo kugirango bagire icyo bageraho byabasabaga gutega amaboko ariko bitewe n'imirimo bahakorera irimo kuboha no gutunganya imipira yo gukina, biha icyo bashatse.
UWAYEZU Donath uri mu bakora imipira yo gukina (ballon) yemeza ko mbere yo kugera muri iki kigo Ubuzima bwari bugoye ariko nyuma y'uko yize akanatangira gushyira mu bikorwa amasomo bahawe, ubu yatangiye gukirigita ku ifaranga no kuzuza inshingano z'urugo mu buryo bukwiye.
Yagize ati:"Nishimira kuba ndi muri iki kigo kuko nahungukiye byinshi,ubu ndi gukora ballon Kandi bimpa amafaranga amfasha gukemura ibibazo byanjye ndetse nkanafasha umuryango wanjye".
Akomeza avuga ko inyungu babona zizabafasha kwa gura ibikorwa byabo.
Ati:"Murabona ndacyari muto bityo rero ngomba gukomeza gukora cyane ibikorwa byacu bikagera n'ahandi mu gihe twaba tubonye abaterankunga."
UMUHOZA secille wemeranya na mugenzi we, avuga ko ubuzima bwahindutse kuva yamenya gukora imipira yo gukina (ballon) ngo kuko ubu abasha kwikemurira bimwe mu bibazo ahura nabyo.
Ati:"Nkuko mu bibona iyi mipira dukora yahinduye ubuzima bwacu ugereranije na mbere yuko nza hano ntakintu nzi gukora no kubaho bingoye ariko ubu amafaranga ndayabona,byumvikana ko ntacyo nkibura. Turifuza gukomeza kwagura ibikorwa tukarushaho kwihuta mu iterambere."
Umuyobozi w'Ikigo Urugo women, CYUBAHIRO Jean Christopher avuga impamvu y'iki kigo ari ukugira ngo umugore n'umukobwa barusheho kwiteza imbere ari nako barushaho kurangwa n'indangagaciro zikwiye umunyarwandakazi.
Agira ati:"Iki kigo kigamije gufasha umugore n'umukobwa kwiteza imbere binyuze mu byo biga kandi baniga indanga gaciro na kirazira."
Akomeza avuga ko ibikorwa byabo byabaye ikimenya bose dore ko imipira yabo yageze no muri FIFA anaboneraho gusaba abakorera muri iki kigo kurishaho kubyaza umusaruro ibyo bakora binyuze mu matsinda.
Ati"ibikorwa aba babyeyi bakora byageze henshi kuko n'umupira dukora uri muri FIFA. Isoko dufite ni rinini kuko bibumbiye mu makoperative barushaho gukora cyane ku girango barusheho kwiteza imbere."
Iki kigo cya Urugo women cyatangiye mu mwaka 1998 kikaba gikoreramo abagore bangana na 227.