Kigali: Icyemezo cy'impinduka z'ingendo zerekeza mu ntara cyashyizwe mu bikorwa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-30 06:38:19 Ubukerarugendo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2023, Nibwo kuri Kigali Pele Stadium hateraniye abagenzi berekeza mu duce dutandukanye tw'igihugu ariko mu Ntara y'Uburengerazuba n'Amajyepfo.

Ni nyuma y'itangazo Umujyi wa Kigali ufatanyije n'ikigo ngenzuramikorere RURA bari bashyize hanze ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, aho ryagaragazaga ahantu hihariye hazategerwa imodoka n'abagenzi bagana mu ntara mu rwego rwo koroshya ingendo mu bihe by'iminsi mikuru isoza umwaka.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ritangaza ko aberekeza mu Ntara y'Amajyepfo n'iy'Uburengerazuba mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Ngororero na Rutsiro unyuze Karongi bazafatira imodoka kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Naho aberekeza mu Ntara y'i Burasirazuba banyura mu nzira ica i Kabuga bazafatira imodoka muri Gare ya Kabuga.

Abandi basigaye bose bazakomeza gufatira imodoka aho basanzwe bazifatira muri Gare ya Nyabugogo na Nyanza ya Kicukiro.

Ibi bibaye kandi nyuma y'aho mu minsi ibanziriza Noheli abagenzi bari benshi cyane muri Gare ya Nyabugogo bose bashaka kwizihiriza uyu munsi mu bice bitandukanye by'igihugu.

Amafoto y'abagenzi bari kuri sitade



Related Post