U Buyapani: Abamaze kwicwa n'umutingito bararenga abantu 40

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-02 14:44:13 Ubukungu

Ubuyobozi bw'iIgihugu cy’ubuyapani bwatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 01 Mutarama 2023, habaye umutingito ufite ubukana bwa 7.6, watumye abantu bagera kuri 48 bahasiga ubuzima.

Ubuyobozi bw'aho uyu mutingito watangiriye, Ishikawa bwatangarije Ibiro AFP ko uretse abo 48 bamaze kumenyekana ko bapfuye, hari n’abandi 14 bakomeretse bikomeye, naho abataramenyekana umubare bakaba bakomeretse byoroheje.

Amakuru aravuga ko kimwe cya kabiri cy’abo bantu bishwe n’umutingito, baguye ku cyambu cya Wajima, ku Kirwa cya Noto.

Uwo mutingito kandi ngo wanateye Tsunami ku nkombe z’Inyanja y’u Buyapani, ariko ku bw’amahirwe amazi ‘Inyanja yazamuwe n’iyo Tsunami ngo ntiyageze kure. Hagati aho, hari hamaze iminsi urwego rushinzwe iteganyagihe aho mu Buyapani rutangaza ko hagiye kuba Tsunami.

Ubwo iyi mitingito irenga 150 yabaga, hangirikiye inzu zisaga 32700 zabuze umuriro kubera ibyo biza, izindi zibasirwa n’inkongi y'umuriro.

Related Post