Uganda irarebana ayingwe na Kenya bapfa ibikomoka kuri Peteroli

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-02 14:51:46 Ubukungu

Nyuma yuko Ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni butanze ikirego ku wa 28 Ukuboza 2023, bugaragaza ko imikoranire mu bya dipolomasi itameze neza hagati y’ibihugu bya Uganda na Kenya n’abafatanyabikorwa babyo, Uganda yareze Kenya mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ).

 Ni ikirego cyatewe ijanja na Kenya bapfa kwamamaza ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli gikorera ku butaka bwacyo no gukurikirana ibyoherejwe muri Uganda.

Mu Ugushyingo umwaka ushize, Kenya yanze guha icyangombwa Sosiyete yo muri Uganda (Uganda National Oil Corporation (Unoc) kiyemerera gukorera mu gihugu imirimo yo kwamamaza, byatumye Uganda yitabaza Urukiko rwa EAC.

Uganda ivuga ko Kenya yanze kubahiriza amasezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata yo gufasha Kampala kwinjiza ibikomoka kuri peteroli bivuye muri Kenya.

Ku rundi ruhande, Kenya ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko hari amabwiriza Unoc yagombaga kubahiriza kugira ngo ihabwe icyangombwa.

Related Post