Rwanda FDA yahagaritse umuti ukorerwa muri Kenya iburira n'abayifite mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-04 07:50:18 Ubuzima

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023, Nibwo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, rwasohoye itangazo rihagarika nimero enye z’umuti w’ibinini wa ‘Fluconazole 200mg’ ukorerwa mu Karere ka Kikuyu muri Kenya.

Iri tangazo risohotse nyuma y’ubugenzuzi uru rwego rwakoze, bikagaragara ko izi nimero z’ibi binini bikorwa n’Uruganda Universal Corporation Ltd zahinduye ibara.

Nimero zagaragayeho guhindura ibara ni 5810315 na 581036 zagombaga kuzasaza tariki ya 31 Mutarama 2025, nimero 5811390 yagombaga gusaza ku wa 31 Kanama 2025 na 5810022 yashaje ku wa 31 Kanama 2022.

Ibigo bikorera mu Rwanda byaranguye, ibicuruza, ibidandaza iyi miti n’amavuriro bibitse izi nimero z’uyu muti, byasabwe kuyisubiza aho byazikuye, abayinjije mu gihugu bose bakaba basabwa kuyitangaho amakuru mu gihe kitarenga iminsi 10 nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ibi binini bya Fluconazole byifashishwa mu kuvura indwara zitandukanye zirimo ‘infection’.
Kopi y'itangazo:

Related Post