Gakenke: Ntagikozwe bazarohama bitabe Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-05 07:23:54 Ubukungu

Hari abaturage bakoreshaga ikiraro cya Cyangoga gihuza Akarere ka Nyabihu na Gakenke cyambutse umugezi wa Mukungwa batewe impungenge nuko kizabamburira ubuzima mu mugezi.

Ni ikiraro bavuga ko cyasenywe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, bakaba batewe inkeke no kuba kitarongera kubakwa none bakaba bambukira ku giti kimwe.

Bamwe muri bo baganiriye na ImvahoNshya dukesha iyi nkuru, bavuga ko Iki kiraro kibatera ubwoba cyane kandi kibuza abantu benshi kwambuka batinya kuba bagwa mu mugezi kuko bisaba kunyura ku giti kimwe gisobekeranye n’ikindi, bikaba bisaba kwigengesera.

Mugabonake Egide yagize ati: “Nk’ubu  nta muntu wasura mugenzi we, twajyaga tujya guhahira muri Nyabihu na bo bakaza kugura umusaruro wacu. Ariko kuri ubu byarahagaze kuko ntiwabona aho unyuza umutwaro.

Imigenderanire yarahagaze burundu n’abambukira kuri kiriya giti ubonamo ni ukwiyahura”.

Mukandengo Evangeline we avuga ko hari bamwe bamaze kuba nk’ibiharamagara biyemeza kwambukira kuri biriya biti batambitsemo kuko nta kundi babaho.

Yagize ati: “Kuri ubu twamaze kuba nk’ibiharamagara none se ko hari bamwe bafite imitungo yabo muri Nyabihu akaba ari n’aho bagomba guhinga. Umugezi wa Mukungwa ni mugari iyo dutambitseho uduti imvura iratumanukana.

Ikifuzo cy'aba baturage ni uko bakubakirwa ikindi kiraro cyangwa bakabakorera icyo mu kirere kugirango bongere kugenderanira cyangwa utu Turere uko ari tubiri dushakire abaturage batwo ubwato.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu na bwo buvuga ko icyo kibazo ari agatereranzamba ariko ko abayobozi b’Uturere twombi n’impuguke mu by’ibiraro bahasuye, bakaganira uko icyo kiraro cyakubakwa.

 Mukandayisenga Vestine Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, yagize ati: “Dutegereje igisubizo kizavamo, urabona ko nawe uriya mugezi ufite uburebure busaga metero ijana, birasaba inyigo rero. Hari abavuga ko hakwiye ikiraro cyo mu kirere na byo ni ukubanza kubikorera inyigo gusa tuzi ko kiriya kiraro kiba ari agatereranzamba mu bihe by’imvura”.

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko mu rwego rwo gukumira imfu za hato na hato basabye abaturage kutongera gukoresha iriya nzira yo mu mazi bambukira kuri biriya biti kuko byatuma bamwe bahatakariza ubuzima.

Kubera impungenge z’amazi y’ahahoze ikiraro cya Cyangoga, bamwe mu baturage bo muri Gakenke iyo bashaka kujya i Nyabihu bibasaba kuzenguruka bakanyura ku gice cya Ngororero.

Ubuyobozi bwo bubizeza ko mu minsi iri imbere bazongera koroherwa no guhahirana inzira yongeye kuba nyabagendwa.

Related Post