Rusizi: Abacuruzi barataka igihombo batewe n'imvura ibanyagirira hanze y'isoko

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-05 07:53:08 Ubukungu

Hari abacuruzi bo mu Murenge wa Muganza Akarere ka Rusizi hafi y’umupaka w’u Burundi basaba kubakubakirwa isoko kuko barembejwe n'imvura ikomeje kwangiza ibicuruzwa byabo bikahangirikira.

Aba bacururiza bakorera mu isoko rya Muganza rihuriramo imirenge ya Muganza, Gikundamvura,Bugarama,Gitambi na Nyabuye babwiye BTN ko iyo imvura iguye ibanyagirira hanze ndetse mu gihe cy'impeshyi batoroherwa n'izuba.

Umuturage utifuje ko imyirondoro n'amashusho bye bijya mu itangazamakuru kubera impamvu ze zihariye, yatangarije BTN ko gutera imbere kwabo ari nk'inzozi bitewe n'imbogamizi zitandukanye bafite zirimo no gukorera ahantu hadasakaye.

Yagize ati" Ntibyadukundira gutera imbere bitewe nuko ibyo ducuruza bihora binyagirwa. Dukorera ku gasozi".

Ikindi kandi aba baturage bakomeje kwinubira ni uko kugeza ubu abakiriya bagabanutse bitewe nuko akenshi a kenshi bakunze kubabwira ko ibicuruzwa byabo kubera kwirirwa ku zuba no guhora binyagirwa n'imvura biba bitameze neza, ku bwibyo rero bikaba bituma btabagurira nkuko byagakozwe.

Icyifuzo cy'aba baturage ni uko bakubakirwa isoko ryagutse kuburyo bajya bakwirwamo bakuruhuka imvura n'izuba byenda kubambura ubuzima.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet yabwiye BTN ko iki kibazo bakizi kandi ko hari gahunda yo kuryubaka cyane ko hari hubatswe rito ariko ntibakwirwamo.

Agira ati" Iki kibazo turakizi ariko turi hafi kugikemura. Hari gahunda yo kwagura iri soko bitandukanye n'irito ryarirubatswe byagaragaye ko batarikwirwamo bose".

Iri soko rito ry'imbuto n'imboga ryari ryubatswe rifite imyanya 72 Nyamara abarenga ijana iyo bariteraniyemo bituma hari abakorera hanze bigakurura akajagari mu isoko

Related Post