U Bwongereza: Umugenzi yagaragaye mu bwiherero bw'indege yapfuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-05 14:36:42 Ubukerarugendo

Mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi cyane cyane mu gihugu cy'u Bwongereza, hakomeje kuvugwa inkuru y’umugenzi wagaragaye mu bwiherero bw’indege yitabye Imana.

Iyi ndege ya Sosiyete ya Jet2 yavuga mu gace ka Tenerife muri Espagne yerekeza i Manchester mu Bwongereza, amakuru dukesha The Mirror, avuga ko muri uru rugendo, abagenzi baje kubona ko hashize igihe kinini umuryango w’ubwiherero bwo muri iyi ndege ufunze, hanyuma bitabaje abakozi bayikoramo, basanga hari umuntu wapfuye.

Aba bakozi baje kwica urugi aribwo batungurwaga no gusanga hari uwahapfiriye.

Uru rupfu rwatumye iyi ndege ihita isubika urugendo rugana i Manchester, ahubwo ihagarara ku Kibuga cy’indege cya Cork muri Ireland.

Related Post