Mapinduzi Cup: APR FC yaguye miswi na Simba SC mbere yo gucakirana na Yanga SC iryana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-06 08:50:59 Imikino

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Mutarama 2024, Nibwo APR FC ihagarariye u Rwanda muri Mapinduzi Cup, yanganyirije na Simba SC ubusa ku busa kuri New Amani Stadium muri Zanzibar

 Amakipe yombi yagiye gukina ahatanira umwanya mwiza mu itsinda, yagiye muri iri rushanwa yitwaje abakinnyi barimo abakiri bashya atarasinyisha kuko yifuzaga kubasuzuma kugira ngo amenye neza urwego rwabo.

Uyu mukino wasize amakipe yombi azamutse mu istinda aho APR FC yahise ikomeza ari iya gatatu mu Itsinda B n’amanota ane, Simba SC iyobora itsinda ifite arindwi mu gihe Singida Fountain Gate F.C ari iya kabiri n’amanota atandatu.

Umunyezamu w’Umunye-Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila, yahembwe mu bitwaye neza muri uyu mukino kuko yafashije bikomeye APR FC yifuza kugera ku mukino wa nyuma.

Umukino wa ¼ uzaba ku Cyumweru, uzahuza APR FC ndetse na Yanga SC itoroshye na gato mu mikino mpuzamahanga dore ko iheruka no ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup, ubu ikaba iri mu matsinda ya CAF Champions League.

Related Post