#RwamaganaCarFreeDay: Hakozwe siporo yari igamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-07 11:07:10 Ubuzima

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Mutarama 2023, Nibwo mu Karere hakozwe siporo rusange yahuje inzego z'ubuyobozi zitandukanye n'abaturage hagamijwe gutambutsa ubutumwa bukangurira buri muntu guhagarika ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni siporo yahujwe n'ubukangurambaga bwatangiwemo ibiganiro n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye zirimo iz'umutekano n'abo mu nzego z'ubuzima.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa biyemeje kurandura burundu no gutangira amakuru ku gihe ahari ihohoterwa iryari ryo ryose byu mwihariko irishingiye ku gitsina nyuma.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye abitabiriye siporo rusange ku ruhare bagira mu kubungabunga ubuzima bwiza anasaba abayikora gushishikariza abandi kurinda ubuzima, gukora ibibateza imbere kandi bagaharanira kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye utarangwamo ihohoterwa.

Yagize ati" Ndashimira buri wese witabiriye iyi siporo kuko biragaragaza ko mwamaze gusobanukirwa akamari kayo. Ndakomeza nsaba buri wese gukora ibimuteza imbere no gukomeza kurandura burundu ihohoterwa".

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, ACP Innocent R.Kanyamihigo yasabye abitabiriye siporo rusange gufatanya na Polisi y'Igihugu n'izindi nzego bireba kubungabunga umutekano,kurwanya ibiyobyabwenge n'ubuzererezi anasaba ababyeyi kwita ku burezi bw'abana no gusubiza mu ishuri abana bose hirindwa ko bajya mu buzererezi.

Agira ati" Nanjye Ndashimira cyane uwitabiriye wese iyi siporo. Ndaboneraho gusaba abaturage gufatanya na Polisi y'Igihugu n'izindi nzego bireba kubungabunga umutekano,kurwanya ibiyobyabwenge n'ubuzererezi anasaba ababyeyi kwita ku burezi bw'abana no gusubiza mu ishuri"

Insanganyamatsiko y'iyi siporo n'ubukangurambaga yagiraga iti: "Dufatanye dukumire ihohoterwa rishingiye ku gitsina". 

Amafoto



Related Post