Nyuma y’umutingito wari ku gipimo cya maginitide ya 7.5 wibasiye u Buyapani ku itariki ya 1 Mutarama 2024, Leta y'u Rwanda yohereje ubutumwa bwihanganisha iki gihugu.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yahaye iy’u Buyapani ubutumwa bukubiyemo amagambo y’ihumure, aho bwagaragaje ko rwifatanyije nabwo muri ibi bibihe bikomeye burimo.
Ubutumwa bugira buti "Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo ndetse n’Abayapani muri rusange, muri ibi bihe by’akababaro igihugu kirimo".
Uyu mutingito wari ufite ubukana ugahitana abanatu bagera ku 161, wibasiye by’umwihariko Intara ya Ishikawa yo ku Kirwa cya Honshu.
Ingabo na Polisi by’Igihugu bikomeje gushakisha inyubako, zarimo abantu zarengewe n’urubura.
Imiryango irenga ibihumbi 18 nta mashanyarazi ifite, ndetse irenga ibihumbi 66 nta buryo bwo kubona amazi ifite kuko ibikorwa remezo bigeza amazi n’amashanyarazi byangijwe n’umutingito.
Mu bamaze guhitanwa n’uyu mutingito, 70 ni abo mu Mujyi wa Wajima, 70 bandi ni abo mu wa Suzu mu gihe 11 ari abo mu mujyi wa Anamizu, imijyi iherereye mu gice cy’amajyaruguru y’Ikigobe cya Noto kiri mu Majyaruguru y’Inyanja y’u Buyapani ku nkombe z’Intara ya Ishikawa.
Uyu mutingito wakomerekeje abagera kuri 565, ndetse wangiza bikomeye inzu zirenga 1390.
U Buyapani bwaherukaga kwibasirwa n’umutingito ukomeye mu mwaka wa 2011, uri ku gipimo cya maginitide 9.0, icyo gihe uhitana abarenga ibihumbi 18.