Umuekecuru witwa Mukansanga Karita utuye mu kagari ka Nyange mu murenge wa Kibeho akarere ka Nyaruguru aratabaza nyuma yuko asenyewe inzu atuyemo n'ubuyobozi.
Uyu mukecuru, mu kiganiro yagiranye na BTN, yavuze ko iyi nzu yasenywe yari imaze igihe yubatse, abaje kuyisenya bamubwiye ko yayubatse ntabyangombwa afite ndetse kandi ko yubatswe hejuru y'ubutaka bwa Paruwasi.
Yagize ati" Umuyobozi w'umurenge wacu wa Kibeho yaraje arayisenya kandi yari imaze igihe kirekire yubatse. Yambwiye ko yasenywe kubera ko yubatswe ntabyangombwa kandi yubatse ku butaka bwa paruwasi".
Bamwe mu baturage baturanye n'uyu mubyeyi, baganira na BTN batangaje ko uyu mukecuru yahohotewe cyane dore ko uyu muyobozi w'umurenge asanzwe afite imyitwarire itari myiza.
Bati" Mu byukuri uyu mukecuru yarahohotewe cyane kuko inzu ye yasigaye ku gasozi kandi urugo rwari rumaze igihe kirekire rwubatse none inka, n'ibindi bikoresho bisigaye kugasozi kuko isaha n'isaha bashobora kumwiba bakamucucura utwe hejuru y'uyu muyobozi witwara nabi".
Uyu mukecuru ngo akimara gusenyerwa yaje kwitabaza ubuyobozi bw'akarere ka Nyaruguru abugezaho ikibazo ke ariko ntibagira igisubizo bamuha akaba asaba inzego zisumbuye gukurikirana iki kibazo akubakirwa ibyangijwe.
Ku mashirakinyoma, Bplus TV yagerageje kuvugana n'uyu munyamabanga nshingwabikorwa ushinjwa gusenyera nkana uyu mukecuru maze ayihamiriza ko iyi nzu yasenywe kubera amakosa arimo kubaka ntabyangombwa.
Agira ti" Nibyo koko twarahasenye bitewe nuko yubatse mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Ikindi kandi yubatse hejuru y'ubutaka bw'abandi".