Umubare w’Abanyafurika bahungira i Burayi ukomeje kwiyongera ubutitsa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-13 13:37:49 Ubukerarugendo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR ryatangaje ko mu 2023, imibare y’abimukira b’Abanyafurika berekeza ku Mugabane w’u Burayiažxxx yazamutse ku kigero cya 67%, igera ku bantu 266 940.

Abagera kuri 97% muri aba bimukira bageze i Burayi banyuze mu Nyanja. Benshi bagiye muri Espagne, u Butaliyani, u Bugiriki, Malta na Chypre.

Ni Imibare yazamutse ku kigero cya 67% ugereranyije n’abimukira b’Abanyafurika bari bagiye i Burayi mu 2022. Ni ubwa gatatu habonetse umubare munani w’Abanyafurika bajya i Burayi, nyuma y’abagera kuri 373 652 bagiyeyo mu 2015 ndetse n’abarenga miliyoni imwe bagiyeyo mu 2016 nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR rivuga ko no mu 2024 umubare w’Abanyafurika bajya i Burayi ishobora gukomeza kuzamuka cyane cyane abakomoka muri Niger, bitewe n’igikorwa cyo guhirika ubutegetsi giherutse kuhaba.

Related Post