Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe bahangayikishijwe n'ikibazo cy'umuhanda wangiritse ugana ku nkambi ya Mahama.
Aba baturage bavuga ko kuva uyu muhanda watangira kwangirika, byabagizeho ingaruka mbi mu iterambere ryabo bitewe nuko ibinyabiziga bagenderamo bigorwa cyane no kunyura muri uwo muhanda ku buryo baramutse bawukorewe byafasha abawukoresha kwihutisha iterambere.
Habanabakize Thomas aganira n'ikinyamakuru kglnews.com dukesha iyi nkuru, yagize ati "Urabona kuva hano werekeza hariya mu nkambi biragoranye kuko uyu muhanda wangiritse,baramutse bawudusaniye byadufasha mu kwiteza imbere.”
Undi nawe yagize ati:”Uyu muhanda bigeze kutwemerera kuwukora turategereza turaheba,gusa namwe nk’abanyamakuru uko mubibona warangiritse,nta moto yajya mu nkambi.Nukuri ubuyobozi bwacu bwiza budufashije bukawukora byadufasha.Imihahiranire nyine iragoranye.”
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno avuga ko kuba uyu muhanda warangiritse bizwi Kandi ko hari gahunda yo kuwukora.
Agira ati:”Icyo nakubwira,ni byo koko uriya muhanda ntabwo ukoze neza warangiritse,ariko hari gahunda zo kuwukora mu byiciro bibiri.Ubundi uteganywa kuzashyirwamo kaburimbo ariko ingengo y’imari yari itaraboneka kuko inyigo yo yasojwe.
Uyu muyobozi akomeza avuga uko uyu muhanda uzubakwa ku bufatanye na MINEMA kubera ko aribo bakurikirana inkambi kugira ngo turebe ingengo y’imari gusa hakaba hari ikigiye kuba gikozwe kugira ngo umuhanda ube nyabagendwa.
Ati:”Gahunda dufite guhera mu kwezi gutaha kwa kabiri imvura isa nkaho igabanutse turashaka kugira turebe uko tuyobora amazi,tugashyiramo laterite n’amabuye kugira ngo ube nyabagendwa ariko dutegereje ko uzakorwa mu gihe kirambye mu rwego rwa kaburimbo.”